Nyanza: Abaturage bahawe amazi basabwa kuyasimbuza inzoga

Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bashyikirijwe amazi meza basabwa kuyasimbuza inzoga.

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 abaturage bo mu Midugudu ya Nyamagana A na Nyamagana B mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, bashyikirijwe amazi meza n’Akarere ka Nyanza gafatanyije n’umuryango Dufatanye Organization ubuyobozi bubasaba kuyasimbuza inzoga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide, yagiriye inama abaturage  kureka inzoga kuko zangiza ubuzima by’umwihariko izitujuje ubuziranenge.

Yagize ati”Turababwira ko izo nzoga zitemewe kandi zitujuje ubuziranenge zirimo ibikwangari n’izindi ndetse n’izemewe bazigabanye banywe amazi kuko amazi n’ubuzima binagendanye ko bahawe amazi meza.”

Ku ruhande rw’abaturage bashyikirijwe amazi meza bavuze ko baruhutse gukoresha amazi mabi ndetse no kuyanywa

Uwitwa Mukamudahunga Monique yagize ati”Hari ubwo umuntu yanywaga nizo nzoga mu gitondo yakenera kunywa amazi akanywa amabi ariko ubu tugiye kuzajya tunywa amazi meza kandi asukuye ndetse tunakoreshe amazi meza hehe n’iminyorogoto yo mu mazi.”

Mugenzi we witwa Karorero Marie Blaise nawe yagize ati”Ubusanzwe twari dufite amazi mabi ugasanga umuturage arinze gukora urugendo runini ariko ubu byoroshye kubera ko dufite amazi y’ubuntu tubonye ayo tunywa no gukoresha.

Umuyobozi wa Dufatanye Organization ari nayo yashyikirije aba baturage aya mazi Karema Godfrey avuga ko mu gihe bamaze bakorera i Nyanza by’umwihariko i Nyamagana abaturage bari bafite ikibazo cy’amazi niko guhitamo gukora aya mazi meza asukuye.

Yagize ati”Abaturage bagomba guhabwa amazi meza nta kiguzi banatanze kandi bakanayanywa.”

- Advertisement -

Umuryango Dufatanye Organization ukorera mu turere twa Nyanza, Kamonyi na Kayonza ukaba ufite intego zo kuzajya gukorera mu karere ka Huye, aya mazi yashyikirijwe abaturage afite agaciro ka mafaranga miliyoni cumi n’eshanu y’u Rwanda, mu byo banakora kandi harimo no kurwanya ubukene.

 

Theogene Nshimiyimana/UMUSEKE.RW I NYANZA