RFI yahawe igihembo cyihariye nk’ikigo gikataje mu gutanga serivisi inoze

Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute: RFI) cyahawe igihembo cyihariye ‘Special recognition Award’ nk’ikigo gikomeje gutera imbere mu Rwanda mu gutanga serivisi inoze kandi yihuse ku bakigana.

RFI yagishyikirijwe mu birori byo gutanga ibihembo bizwi nka ‘Service Excellence Award’ bihabwa ibigo bya Leta, n’ibyigenga bihiga ibindi mu mitangire ya serivisi byabereye muri Galaxy Hotel ku wa 7 Ukwakira 2023.

‘Service Excellence Award’ ni ibihembo bitegurwa bikanatangwa na Karisimbi Events iyoborwa na Mugisha Emmanuel, binahabwa kandi abantu ku giti cyabo barimo abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru.

Ku nshuro ya munani byatanzwe mu gihe u Rwanda rumaze iminsi mu cyumweru cyahariwe abakiliya hitabwa ku kubaha serivisi nziza.

Dr Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa RFI, yavuze ko batewe ishema no guhabwa iki gihembo nk’ikigo kiri mu rugendo rwo gutanga serivisi z’umwihariko.

Ati “Twatanze serivisi z’umwihariko kandi tuzitanga neza, ni ibintu biduha ishema kugira ngo twongere imbaraga mu byo twakoraga kandi tubinoze neza kurushaho, byaduhaye umukoro wo gushyiramo imbaraga zidasanzwe.”

Yagaragaje ko iki gihembo kizabatera imbaraga ku buryo bazaharanira guhora mu ba mbere mu gutanga serivisi inoze.

Dr Karangwa yashimangiye ko nka RFI yahoze yitwa RFL bishimira uko bakomeje gutanga umuryango nyarwanda mu kubaha ibimenyetso byizewe byifashishwa mu butabera.

RFI ifite laboratwari zigera 12 zitanga uruhurirane rwa serivisi zitandukanye zirimo gupima uturemangingo ndangasano (ADN), guhangana n’ibyakwangiriza umubiri, gutahura ibisasu n’izindi ku buryo kugeza uyu munsi iki kigo gihuza amakuru yo mu bihugu 197 byo mu Isi.

- Advertisement -

Ku bijyanye no gupima ADN, iki kigo kimaze gutera imbere mu buryo bufatika, aho nko ku munsi bashobora kwakira abantu bari hagati ya 10 na 80 bashaka izo serivisi.

Muri abo barimo abashaka gupimisha abana bagamije gutandukana n’ibibazo bizanwa n’inkiko n’abandi barimo abajya muri Amerika kuko icyo cyemezo bagisabwa, n’abandi.

Mu minsi iri imbere RFI irateganya imishinga itandukanye irimo, guteza imbere ikoranabuhanga ryo gupima ADN ry’umwana ukiri munda, ADN zitari iz’abantu nk’izinyamaswa n’ibimera n’ibindi.

Kuri ubu igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha ADN ku buryo butihutirwa ni 89.010 Frw, muri icyo gihe ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi (iyo yabaye myinshi). Iyo byihutirwa ushaka kubona ibisubizo mu masaha 24, ku muntu umwe ni 142.645 Frw.

Dr Charles Karangwa yavuze ko bari gukoresha uburyo butandukanye mu guhanahana amakuru n’abakigana ari bo kwifashisha itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga kugira ngo serivisi batanga zimenywe na bose.

Uko ibigo n’abantu bahembwe

Ikigo cyahize ibindi mu mitangire ya serivisi (Special Recognition Award)

 Rwanda Forensic Institute RFI

Sosiyete ya Betting y’umwaka (Betting Company of the Year)

 Premier Bet

Ikigo cy’Ubukerarugendo cyahize ibindi (Travel Agency of the Year)

 Dream Holiday Agency

Ibitaro by’amaso by’umwaka (Eye Hospital of the Year)

– Dr Agarwals Eye Hospital

Banki y’umwaka (Commercial Bank of the Year)

– Access Bank Rwanda

Ikigo cy’ubwishingizi cyahize ibindi (Insurance Company of the Year)

 Sanlam Rwanda

Ukoresha imbuga nkoranyambaga w’umwaka (Social Media influencer of the Year)

 Rukundo Patrick [Patycope]

Umunyamakuru w’umwaka (Journalist of the Year)

 Ndekezi Jonhson Kaya (Umuseke)

Umuryango utegamiye kuri Leta wahize iyindi (Local NGO of the Year)

– Tabisha
Ahantu h’abana ho kwidagadurira (Kids recreation of the Year)

– Summer Palace Rwanda (Nyamata)

Restaurant y’umwaka (Restaurant of the Year)

– Tung Chinese Cuisine

Uruganda rw’amazi yo kunywa rwahize izindi (Drinking Water of the Year)

– Jibu

Ikigo gikora ibijyanye no gusohora inyandiko (Printing company of the Year)

– Truth Media

Ikigo cyazanye udushya (Enterprise solution Provider of the Year)

– Robotics Solution ltd

Igikorwa cyo gutanga ibihembo bya ‘Service Excellence Awards’ cyabaga ku nshuro ya munani, mu myaka kimaze benshi bishimira ko gitera imbaraga benshi zo guhanga udushya no kugira umwimerere mu mitangire ya serivisi.

Dr Karangwa Charles, Umuyobozi Mukuru wa RFI ubwo yari amaze gushyikirizwa iki gihembo
Sosiyete ya Betting y’umwaka (Betting Company of the Year) yabaye Premier Bet
Travel Agency of the Year yabaye Dream Holiday Agency
Ndekezi Johnson niwe wegukanye igihembo cy’Umunyamakuru witwaye neza
Restaurant y’umwaka (Restaurant of the Year)- Tung Chinese Cuisine

Umufasha w’Umunyamakuru Johnson Kaya yitabiriye ibi birori
Umunyamakuru Guterman Guter mu bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo
Byari ibyishimo ku bakozi b’ibigo byahawe ibihembo
Rukundo Patrick uzwi nka Patycope yegukanye igihembo cya ‘Social Media Influencer of the Year’
Mc Nario niwe wayoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Service Excellence Award 2023
Tabisha yegukanye igihembo cy’Umuryango utegamiye kuri Leta wahize iyindi (Local NGO of the Year)
Tabisha wiyemeje guha ibyishimo abapfakazi n’abarimo abakobwa babyariye iwabo yabishimiwe

 

AMAFOTO: AUGUSTIN_ARTS

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW