Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo yakiriye, Visi Perezida wa Gambia, Muhamma B.S. Jallow, n’intumwa ayoboye.
Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gusangira ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’ihuzabikorwa.
Minisitiri w’uburezi Twagirayezu Gaspard agaruka ku byagarutsweho muri ibyo biganiro yagize ati “Mu bijyanye nokuba umuturage agira uruhare mu bimukorerwa(participatory proach) dufite mu Rwanda ndetse n’uburyo bwo kubazwa inshingano ,ku mwiherero,ku mushyikirano,ingendo umukuru agirana n’abaturage, icyo ni icya mbere bashakaga kumenya cyane. Ikindi cya kabiri, banabazaga ibibazo bitandukanye sisiteme(systeme) dufite y’imihigo. Uburyo abayobozi basinyana n’umukuru w’Igihugu ndetse nyuma yahoo hakabaho no gukurikirana.
Yongeraho ko “Mu ngendo zitandukanye bazareba n’amashuri ku ikoranabuhanga mu burezi.”
U Rwanda na Gambia bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, aho muri Kamena ya 2022, Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yashyikirije Adama BARROW, Perezida wa Gambia, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Gambia.
UMUSEKE.RW
.