Ngororero : Uruganda rumaze imyaka 10 rudakora ruteye ’agahinda’ abaturage

Bamwe mu baturage baturiye uruganda rw’imyubati ruherereye mu Murenge wa Muhororo, mu Karere ka Ngororero, rumaze imyaka 10 rudakora, bavuga ko bibabaje kuba umutungo wa leta uri kuhatikirira.

Uruganda rwubatswe rugomba gutunganya ifu y’imyumbati ariko kugeza n’ubu ntabwo ruratangira imirimo. Mu 2013 rwuzuye rutwaye miliyoni 672 Frw, kuri ubu rumaze imyaka 10 rudakora.

Abaturage baturiye uru ruganda bavuze ko rujya kubakwa nta nyigo yabanje gukorwa kuko muri ako gace nta myumbati ihari yahaza uruganda.

Umwe yagize ati “Ubundi se barwubatse bareba hari imyumbati ihari ahubwo? Nta myumbati yari ihari kuva icyo gihe barwubaka na n’iyi saha.”

Undi na we yagize ati “Ikibabaje kuri uru ruganda, umutungo wa leta warahatikiriye. Abaturage mukatwizeza ko tugiye kubona iterambere, tugiye kubona imyumbati kandi ari ntayo. Mupanga umushinga, ba rwiyemezamirimo bitwariye amafaranga, natwe tuhatakaje imbaraga zacu ntitwishyurwa. Kuki rudakora? Impamvu ni iyihe? Rwiyemezamirimo yashakaga guhombya abaturage, ntacyo rutumariye. Ahubwo ni umutungo wahatikiriye, wagombaga kurengera abantu.”

Abaturage bifuza ko aho kugira ngo rukomeze kwangirika, barusimbuza urw’ibigori kuko mu gace batuyemo ibigori byera.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yemera ko kuba uru ruganda rudakora ari igihombo ariko byatewe n’ibikoresho byarwo bitujuje ubuziranenge.

Ati “Ibyo abaturage bavuga ni ukuri, kuba harateganyijwe uruganda, bikarangira rudakoze bigaragara ko ari igihombo. Ubu ibyo turimo, twandikiye Minisiteri y’Ibidukikije uko twahegurira abikorera, bakaba bahabyaza umusaruro. Tugize rwiyemezamirimo wahagira uruganda rw’ibiryo by’amatungo byafasha, cyangwa n’ibindi bishobora kuhakorerwa bigendanye n’ubuhinzi n’ubworozi.”

Abaturage basaba ko leta iha agaciro amafaranga yatikiriye ku ruganda maze bakareba igikwiye cyahakorerwa.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW