Musanze: Imiryango isaga 60 yari ibayeho nabi yahawe amabati

Imiryango igera kuri 65 yo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange yabaga mu mazu afite isakaro rishaje cyane, ku buryo imvura yagwaga bakanyagirwa,Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024, yahawe amabati kugira ngo babashe gusana ibisenge by’amazu yabo.

Uku gusaza cyane kw’isakaro ry’inzu zabo ahanini byatewe n’imvura yaguye mu Karere ka Musanze mu minsi ishize ivanze n’urubura rwinshi rutobora amabati y’inzu zabo ku buryo iyo imvura yagwaga byabagoraga kubona aho bihengeka.

Bamwe mu bahawe aya mabati bavuga ko ari ubutabazi bukomeye bahawe kuko ngo bari babayeho nabi .

Nyiramashuri Beatrice ni umwe muri bo yagize ati ” Imvura yaraguye, urubura rumenagura amabati arashwanyagurika.Imvura yagwaga mu nzu hakamera nk’ahatemba umugezi wa Susa. Yaba ibintu natwe tukanyagirwa, none mbonye amabati sinzongera kunyagirwa ndashimira leta n’abagiraneza badutabaye byari bikomeye.”

Twambazimana Jonathan nawe ati” Imvura yakubaga umutima ugahangayika cyane kuko twanyagirwaga, kandi nta bushobozi aka kanya nari guhita mbona bwo kugura isakaro iryari ririho urubura rwarayangije cyane, none mpawe amabati 25 ndahita nyasakaza ndatekanye n’umuryango wanjye, iki ni ikimenyetso cy’imiyoborere ishyira umuturage imbere

Umuyobozi w’Umuryango ukora ibikorwa bishingiye k’ubukerarugendo Saccola ari nabo batanze iyi nkunga, Nsengiyumva Pierre Celestin, avuga ko ibikorwa bakora byibanda ku mibereho myiza y’umuturage n’iterambere.

Yagize ati ” Ibyo dukora tubikorera abaturage mu Mirenge ya Kinigi na Nyange tubafasha kunoza imibereho myiza, abo twahaye amabati ni abahuye n’ibiza by’imvura yari ivanze n’urubura yangiza amabati yabo, bafite ubushobozi bwo kwisanira amazu ariko ntibahita babona isakaro, hari n’abataragiraga aho kuba twubakiye amazu. Mu minsi iri imbere turayabatuzamo ku buryo bose mu mezi y’imvura ari imbere bazaba batekanye batuye neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Théobard Kayiranga yasabye aba baturage gukoresha amabati bahawe icyo bayaherewe .

Yabibukije kandi ko badakwiye gukomeza kwishingikiriza ubufasha ahubwo bakwiye guharanira kwiteza imbere bagafasha abasigaye inyuma yabo.

- Advertisement -

Yagize ati ” Twagize amahirwe umufatanyabikorwa wacu Saccola abafasha kubona isakaro, mu kinyarwanda cyiza ngo umwana uramusiga akinogereza, rero bumve ko gukurungira amazu ari ibyabo kuyahoma n’ibindi, bafate neza ibyo bahawe aya mabati bayasakaze babe heza kuko nicyo bayaherewe”

Akomeza ati ” Ikindi turi muri gahunda ya garaduwesheni(graduation) yo kwikura mu bukene, umuturage nafashwa none ntiyumve ko n’ejo bizaba uko, ahubwo ibyo bahabwa bakwiye kubigeraho bagakora bakikura mu bukene bagafasha n’abasigaye inyuma kuzamuka.”

Amabati yatanzwe yahawe abaturage bagize imiryango 65 yahuye n’ibiza by’imvura ivanze n’urubura rwangije amabati, aho bahawe agera ku 1500 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 17, bakaba bamaze kubakira abatishoboye amazu arenga 150.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze mu mihigo bihaye harimo kubakira imiryango 120 irimo 50 itagira aho kuba namba n’indi 70 iba mu mazu afatwa nka nyakatsi, Bose barimo gufashwa n’Akarere gafatanyije n’abafatanyabikorwa,kubafasha gutura neza bisanzuye.

Basabwe nabo ubwaho kurangwa n’umuco wo kwigira, badategereje inkunga

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE.RW/MUSANZE