Guverinoma ya Sudani y’Epfo yafashe icymezo cyo kuba ifunze amashuri kubera ubushyuhe bukabije bwageze ku kigipimo cy’ubushyuhe cya 45C .
Inzego z’Uburezi n’iz’Ubuzima, muri iki gihugu zagiriye inama ababyeyi kwitwararika, babuza abana babo kujya gukinira hanze umwanya munini, zivuga ko ubu bushyuhe bushobora kumara ibyumweru bibiri.
Abayobozi muri iki gihugu ku wa Gatandatu 16 Werurwe 2024, bavuze ko “ Hari n’abitabye Imana .”
Aba bavuze ko igipimo cy’ubushuhe kigihari haba ku manywa na nijoro bityo bishobora gutera ibibazo byo mu mutwe ndetse n’iby’umubiri.
Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani y’Epfo , ivuga ko kuva mu cyumweru gishize, nibura abana 15 bivugwa ko bapfuye bishwe na gapfura kubera ubushyuhe bukabije.
UMUSEKE.RW