Kugaburira abana ku ishuri byazibye icyuho cy’abarivagamo ubutitsa

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yiyemeje guteza imbere gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, aho iyi gahunda yavuye kuri miliyari esheshatu Frw mu 2017/2018, igera kuri miliyari 90 Frw mu 2023-2024, izamukaho 15% mu myaka irindwi ishize.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabigarutseho ubwo yagezaga ku Inteko Inshinga Amategeko imitwe yombi ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose uko bihagaze mu myaka irindwi ishize.

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko nkunganire Leta itanga mu kugaburira abanyeshuri bose bari mu mashuri yo mu Rwanda yaje ije gukemura ikibazo cya bamwe mu bana bigaga bashonje, abandi bagasiba ishuri kubera inzara kugeza banariretse.

Dr Ngirente yavuze ko Guverinoma yorohereje uburyo bwo kugura amafunguro atangwa ku bigo by’amashuri.

Ati”Ingengo y’imari yavuye kuri miliyari esheshatu Frw, ubu tugeze kuri miliyari 90 Frw zigenda muri gahunda yo ku gaburira abana.”

Ibi bikaba byaratewe n’uko abana bafatira ifunguro ku ishuri biyongereye kubera ko n’abanyeshuri biyongereye

Dr.Ngirente yashimangiye ko mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye intego ko uburezi mu mashuri buzibanda ku kubaka ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Hagaragajwe kandi ko amafaranga umubyeyi yishyura ku gihembwe mu ishuri ry’incuke n’abanza ari 975 Frw naho mu mashuri y’isumbuye uruhare rw’umubyeyi ku munyeshuri wiga ataha ku gihembwe ni19,500 Frw, mu gihe uwiga acumbikirwa mu kigo mu yisumbuye atagomba kurenza 85000 Frw.

Abiga mu mashuri abanza bariyongereye mu myaka irindwi ishize ku gipimo cya 73%, bavuye kuri 2500.000 mu 2017, bagera kuri 2800,000 mu 2023.

- Advertisement -

Mu gihe abo mu mashuri y’isumbuye biyongereye ku gipimo cya 37,3%, bavuye ku 531.377 mu 2017 bagera kuri 729,998 mu 2023.

Ibyumba by’amashuri abanza byariyongereye ku gipimo cya 35.5% bivuye kuri 31,927 mu 2017 bigera kuri 49,561 mu 2023.

Abarimu bigisha mu mashuri abanza bazamutse ku kigero cya 38.4%,aho muri 2017 bavuye kuri 41,573 bagera ku 67.539 mu 2023.

Amafaranga Leta ishyira muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yavuye kuri miliyari 43,5 Frw mu 2021/2022 agera kuri miliyari 90 Frw mu 2023/2024.

2015 umubare w’abana bagaburirwa ku ishuri wavuye ku 600,000, ugera hafi kuri miliyoni 4 Frw muri uyu mwaka.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW