Burera: Abaturiye igishanga cy’Urugezi  basabwe kukibungabunga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije ,REMA, bwasabye abaturiye igishanga cy’Urugezi kukibungabunga, buvuga ko ibikorwa byo kubungabunga Ibidukikije bidakwiriye guharirwa Inzego za Leta gusa.

Ibi babivuze bahereye ku kamaro kanini Igishanga cy’Urugezi  by’umwihariko n’ibidukikije muri rusange bibafitiye.

Umukozi wa REMA Ushinzwe kwinjiza ibidukikije muri gahunda z’Iterambere, Ngaboyamahina Thèogène, avuga ko mu myaka 30 ishize  hari byinshi  leta yakoze kugira ngo igishanga cy’Urugezi cyongere kuba indiri y’urusobe bw’ibinyabuzima.

Yongeyeho ko hari igihe cyigeze kwangirika biteza leta igihombo kinini, kuko icyo gihe amazi yacyo yakamye bigira ingaruka ku ibura ry’amashanyarazi.

Ati “Kubungabunga iki gishanga cy’urugezi n’ibidukikije muri rusange ntibireba REMA, cyangwa izindi nzego za Leta bireba buri wese.”

Yavuze ko Urugezi rufitiye akamaro kanini abaruturiye mbere yuko rukagirira igihugu.

Uyu  mukozi avuga ko abatuye ku misozi irukikije bakwiriye kurwanya isuri irwangiza kuko iyo ije  yangiza umugezi n’urusobebw’ibinyabuzima.

Ati “Hari abahiramo babigize ubushabitsi kuko ibyatsi bakuyemo babikoramo ifumbire.”

Avuga ko iyo baje kwahira ubwo bwatsi bangiza amagi y’inyoni zirubamo na bimwe mu binyabuzima.

- Advertisement -

Nyiramwiza Claudine wo mu Mudugudu wa Bitaro, Akagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro avuga ko bamaze gusobanukirwa ibyiza byo kubungabunga Urugezi.

Avuga ko usibye kuba uyu mugezi ubaha umuriro w’amashanyarazi, iki gishanga gitanga n’Umwuka mwiza ku bagituriye.

Ati “Inama duhawe tuzazikurikiza kubera ko nta muntu tuzongera kwemerera ko yangiza iki gishanga.”

Umukozi Ushinzwe kurwanya isuri kwigisha,  gusubiranya umwimerere w’ubutaka bwangiritse  muri RWC, muri iki gishanga,  Uwiringiyimana Jean Baptiste, avuga ko  kubumbira abaturage mu makoperative  bari bahafite ibikorwa mbere  ari imwe  ngamba bafashe kugira ngo imirimo bahakorera bayibonere ahandi.

Ati “Ibikorwa bakorera muri Koperative imaze gutanga Umusaruro ku baturage bari bafite ibikorwa muri iki gishanga.”

Kugeza ubu muri iki gishanga cy’urugezi habonekamo inyoni z’amoko atandukanye ndetse n’imisambi 37.

Abaturiye iki gishanga bavuga ko bagiye gukurikiza inama bagirwa yo kukitaho
Umukozi wa RWC Uwiringiyimana Jean Baptiste avuga ko abari bafite ibikorwa muri iki gishanga babibavanyemo babumbirwa muri Koperative
Umukozi wa REMA ushinzwe kwinjiza ibidukikije muri gahunda z’Iterambere Ngaboyamahina Théogene yasabye abaturiye iki gishanga cy’urugezi kukibungabunga

MUHIZI ELISEÉ

UMUSEKE.RW/Burera.