Huye: Ntibakibagira ‘Akabenzi’ ku makoma no mu bigunda 

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ruhashya, hubatswe ibagiro rito rya Kijyambere ry’inyama z’ingurube, bityo kuri ubu bakaba batakibagira ku makoma no mu bigunda.

Ni ibagiro ryubatswe n’umushinga PRISM,(Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets.), ukorera mu turere 15 two mu gihugu ku bufatanye n’Akarere ka Huye.

Ni Umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi,IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Uyu mushinga ufite intego yo kurwanya ubukene binyuze mu guha ubushobozi abagabo, abagore n’ urubyiruko bwatuma bagira uruhare mu iterambere ry’ ubworozi.

By’ umwihariko uyu mushinga ufite intego yo  kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubukungu bw’ imiryango ikennye binyuze mu bufatanye mu guteza imbere ubworozi bw’ amatungo magufi.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’ uyu mushinga uzamara imyaka itanu, hatangwa amatungo magufi arimo ingurube, inkoko, intama ndetse n’ ihene  bihabwa imiryango ikennye kurusha indi hagamijwe kuyihindurira imibereho.

Mu bindi bikorwa by’uyu mushinga, harimo gushyiraho ibikorwa remezo biteza imbere ibikomoka ku matungo magufi  birimo n’ibagiro ry’ingurube.

Veterineri w’Ibagiro rya Ruhashya mu Karere ka Huye, Ugiriwabo Jean Pierre avuga ko kuba iri bagiro ry’ingurube rya kijyambere ryarubatswe, ryafashije aborozi .

Ati “Iri bagiro rimaze kubateza imbere kuko nko muri aka gace aborozi babonye isoko ahantu hafi kandi bakabona isoko ku giciro cyiza bigatuma mu bukungu biteza imbere.”

- Advertisement -

Ugiriwabo asobanura ko amabagiro akiri macye kuko iri rihuriweho n’imirenge itatu.

Ati “ Ukurikije amabagiro aracyari macye, kuko hano habagira Imirenge igiye itandukanye yo mu Karere ka Huye ari yo Ruhashya,Rusatira,Save.”

Umuhuzabikorwa w’Umushinga PRISM mu Karere ka Huye, Bugingo Jean de Dieu, avuga ko iri bagiro ryatangiye kubakwa  mu 2022 nyuma yaho uyu mushinga utangiye

Bugingo asobanura ko ryagiyeho hagamijwe ko abaturage barya inyama zujuje ubuzirange.

Ati “Nta buryo bwo kugira ngo abaturage umusaruro uvuye kuri izo ngurube w’inyama, ubashe kugera ku isoko ufite ubuziranenge. Uburyo bwashobokaga ni uko haboneka ibagiro kuri uru rwego. “

Bugingo asobanura ko abaturage bari basanzwe babagira ku makoma bityo bakarya inyama zitujuje ubuzirange.

Yongeraho ko iri bagiro rifite ubushobozi bwo kubaga ingurube 49 ku munsi.

Ati “ Iri bagiro twavuga ko ritanga umusaruro kuko aha habagirwa ingurube ziri hagati ya 20-45 kandi iri bagiro rimaze amezi abiri gusa ritangiye. Abaturage babagiraga mu rutoki baje aha ngaha. Ibi byose bituma ubuzirange bw’inyama bwizerwa, imisoro yanyerezwaga n’abo bantu babagiraga mu bigunda icyo kibazo cyarakemutse kuko ushinzwe kwakira imisoro, aza hano, akareba urutonde rw’ingurube zabazwe hanyuma zigasora, zigakomeza zijya ku isoko aho zigurirwa.”

Umushinga PRISM(PRISIM,(Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets.) umaze kubaka amabagiro  y’ingurube mu turere twa Ruhango,Huye,Nyamagabe,Nyamasheke,Karongi,Rulindo,Gicumbi,Burera,Musanze na Rutsiro.

Iri bagiro ryafashije ko abaturage basigaye babona inyama zujuje ubuziranenge
Veterineri w’Ibagiro rya Ruhashya mu Karere ka Huye, Ugiriwabo Jean Pierre avuga ko kuba iri bagiro ry’ingurube rya kijyambere ryarubatswe, ryabafashije mu mibereho y’abarituriye

TUYISHIMIRE RAYMOND

UMUSEKE.RW/ HUYE