Kayonza: Abaturage bari barazahajwe n’amapfa ubu akanyamuneza ni kose

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kaborondo mu Karere ka Kayonza, baratangaza ko kuri ubu akarere kabo katakizahazwa n’amapfa bitewe n’umushinga wa KIIWP (Kayonza Irrigation &Integrated Watershed Managment Project)  w’imbuto no kuhira , wabafashije kwikura mu nzara n’ubukene.

Aba baturage babitangaje ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024, basurwaga na Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ( IFAD) ari nacyo gitera inkunga uyu mushinga, Dr Mukeshimana Geraldine.

Kayonza ni akarere kakunze kuzahazwa n’imihindagurikire y’ikirere itera ibura ry’imvura mu gice kinini cy’ubutaka bwayo.

Aba baturage bavuga ko bahawe ibiti by’imbuto bitandukanye babivanga n’imyaka, byatumye imibereho yabo ihinduka ndetse ko batagihura n’ikibazo cy’amapfa.

Mukamurwanashyaka Marie Louise avuga ko uyu mushinga wamuhaye ibiti by’imbuto byamubyariye umusaruro kuko yubatse inzu anagura n’amatungo.

Yagize ati “Ibi biti kuva mbiteye, nateyemo n’ibinyomoro,ubu narabigurishije mbikuramo amafaranga 250000 f rw, mbasha kuguramo amabati, ubu narubatse mfitemo n’ingurube ndetse n’ihene.”

Akomeza ati “ Ubu voka mfite ibiti 57, zatangiye kwera. Ndateganyamo ibintu byinshi. Ubu mfite abana b’abanyeshuri bari kwiga, ndumva ibyo biti bya avoka bizakomeza kwishyurira abana, kugeza igihe bazarangiriza. Ndshaka no kuvugurura inzu kuko iyo nubatse ntabwo ifatika neza, nkayigira nziza cyane.”

Uyu avuga ko izo mbuto yazimvanze n’imyaka y’ibishyimbo n’ibigori kandi bizarushaho gukomeza guhindura imibereho ye.

Ati “ Hari igihe hakaga nk’izuba, ibishyimbo bikuma. Ariko kubera ko harimo n’ibiti hagenda haboneka uducucu, ibishyimbo bikamera neza.”

- Advertisement -

Mukangarambe Rose wo mu Kagari ka Cyinzovu nawe ati “ Havaga izuba ryinshi(amapfa) niyo mpamvu badutekerereje kuduha n’uyu mushinga.Twahinga ntitweze kubera izuba ryinshi. Ubu turimo turabona umusaruro. Naguze amatungo inkoko, ngura agahene , asigaye nyikenuza akabazo nari mfite. Ngereranyije nakuyemo nka avoka 500 kandi abaguze ubu twarababonye.Ntegereje ko bizanteza imbere kurushaho.”

Nubwo aba baturage bishimira ko bari kweza bihagije ibiti by’imbuto, baracyagorwa no kubona isoko rihagije bazigemuraho kuko bifuza ko byakwaguka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Eric Rwigamba , avuga ko  isoko ryo kugemuraho imbuto rihari.

Ati “Icyiciro cya mbere ni ukubanza  kubona isoko ryo kugura imbuto bazisaruye.Dufite amasoko menshi ya avoka, imyembe.Urabizi ko tugura imyembe mu bihugu duturanye. Tubanze twumve ko n’iryo soko rirahari mu Rwanda ariko no hanze dufite ibihugu byinshi bishaka voka zacu. Ibiri kwigwa ni ukureba ngo ubundi umusaruro dufite urahagije.”

Eric Rwigamba  avuga ko izi mbuto nizibonerwa isoko rihagije nyuma hazanatekerezwa ku bijyanye no kongera umusaruro ku buryo izi mbuto zajya zikorwamo umutobe, amavuta n’ibindi.

Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ( IFAD) ,Dr Mukeshimana Geraldine avuga ko uyu mushinga watanze umusaruro kuko abaturage batakomeje kugarizwa n’amapfa.

Ati “Uyu mushinga wari waje ukenewe cyane .Icyo twabonye ni uko ibyo washakaga gucyemura ,byari uguhangana n’imihindukire y’ikirere kuko aka gace karimo kagana mu nzira zo kuba ubutayu, bitewe nuko amapfa yagumaga aza igihe cyinshi.Icyari kigamijwe ni ukureba ngo ese abaturage bugarijwe n’amapfa , ni ikihe gihingwa cyabagirira akamaro igihe kirekire. Harimo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no gufata neza ubutaka kuko bwarimo bugenda bwangirika.”

Akomeza ati “ Amasomo tuba dukuyemo nka IFAD ni uko ibikorwa bito nk’ibi biba bifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abaturage  uko bigenda bijya ku rwego rwagutse , bikajya no mu bindi bihugu.”

Kugeza ubu abaturage bagera ku 4000 nibo bafashijwe n’uyu mushinga kwikura mu bukene no kurwanya amapfa yari yarabaye karande.

Umushinga KIIWP ukorera mu mirenge ya Gahini, Kabare, Kabarondo, Murama, Murundi, Mwiri, Ndego, Ruramira na Rwinkwavu.

KIIWP usobanurwa nk’uwaje ari igisubizo ku bihe by’ amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryavuye mu Ntara y’ Iburasirazuba mu 2016 bigatuma ingo hafi 47,000 zitabasha kwihaza mu biribwa, bikaba ngombwa ko leta itanga inkunga y’ ibiribwa ndetse n’ amazi y’amatungo.

Ni umushinga wa Miliyari zisaga 85 Frw  intego yo gufasha ingo zigera ku bihumbi 40 kwihaza mu biribwa no kurwanya ubukene binyuze mu buhinzi bw’umwuga mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka  na gahunda yo kuyuhira byatumye abaturage batakizahazwa n’amapfa ndetse ubuzima burahinduka
Abaturage batangiye kubona umusaruro bituma imibereho ihinduka

Dr Mukeshimana n’Umunyamabanga wa leta muri MINAGRI basuye ibikorwa by’abahinzi
Guverineri w’Intara y’IBurasirazuba nawe ni umwe mu basuye ibi bikorwa leta y’u Rwanda yatewemo inkunga na IFAD
VISI Perezida wa IFAD yasuye ibikorwa by’abaturage birimo imyaka ivanze n’mbuto no uko babyaza umusaruro icyuzi cya Rugazi mu kuhira

TUYISHIMIRE RAYMOND

UMUSEKE.RW/ KAYONZA