Musanze: Abarokotse Jenoside baracyabwirwa amagambo akomeretsa

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu Murenge wa Kinigi, bavuga ko bagiterwa ishavu n’ibikomere bya bamwe mu badatinya kubabwira amagambo agaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Kinigi ahari amateka yihariye kuko ariho bwa mbere yageragerejwe igatangizwa n’abagore bicishije  umugabo amabuye bamuhora ko ari Umututsi.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko nubwo banyuze mu nzira y’umusaraba kugira ngo barokoke, kuri ubu biyubatse ndetse banatanga imbabazi ku bushake ku babiciye abo mu miryango yabo.

Ariko bakababazwa n’uko hakiri abagifite ingengabitekerezo bagaragariza mu magambo bavuga, aho ngo usanga byiganje mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.

Munyarutete Joseph ni umwe muri bo yagize ati” Ingengabitekerezo irahari nongere ngo irahari, twibuka ku nshuro ya 28, umwe mu bo dukora akazi ( umushoferi) yarambwiye ngo sinshaka kuzongera kubona akamodoka kawe gaparitse hano utitwaje ko uri inyezi, uri Umututsi cyangwa uri Perezida wa Ibuka, nari nicaye mu modoka ya mugenzi wanjye, bahise bahamagara polisi afungwa nk’amezi ane aragaruka.”

Akomeza ati ” Muri uku kwezi nabwo nagiye gupakiza umucanga mu kirombe,, umwe mu bana batatu bapakiraga arambwira ngo iyo utaba mwene wacu ukaba muri babandi(akora ku mazuru) ntawo twari kuguha, ndirengagiza ndeba hirya, ariko  umwana dukorana ku modoka aramwegera ati uzi uwo ariwe, undi mu bo bapakiranaga umucanga arawumutera amucecekesha”

Yongeraho ko mu kazi akora hari mugenzi we wabwiye umukozi umukorera(kigingi) ngo” Nta Muhutu ukorera Umututsi ngo akire.”

Ati ” Umwana muto utarengeje imyaka 22 yabwiye umwana dukorana ngo nta muhutu ukorera Umututsi ngo akire, umwana araza arabimbwira, ndatuza ndamureka n’ubu ashobora kuba atazi ko mbizi, ingengabitekerezo hano irahari cyane, kandi biratubabaza gusa leta iracyafite akazi ko kwigisha

Harolimana Tony Fidel nawe yemeza ko ingengabitekerezo ihari n’ubwo yagabanutse, gusa we yemeza ko nta kurebera abayihembera

- Advertisement -

Ati” Ntibyabura ingengabitekerezo ya Jenoside iracyahari, gusa njye umwana nzayumvana ngomba kwegera ababyeyi be nkabanenga, nkababwiza ukuri ko umurage baha abana babo ntaho uzabageza, kuko abawurazwe mbere ingaruka zabyo barazizi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yabasabye kutarebera abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakwiye kujya babivuga bagahanwa kuko amategeko ahari.

Yagize ati” Ntitugomba kubirebera ngo tubyihorere, ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyaha gihanwa n’amategeko, nta mpamvu yo kurenzaho ikindi ni uguhugurana ku mvugo zikoreshwa kugira ngo hatazagira ababyitwaza bakagoreka amateka.”

Urwibutso rwa Kinigi mu Karere ka Musanze rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 166, rufite amateka adasanzwe kuko imibiri irushyinguyemo ari iy’Abatutsi bishwe mbere ya 1994.

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE
UMUSEKE.RW/ MUSANZE