Rusizi: Abanyeshuri basabwe kutumva ababayobya bagoreka amateka

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, Abanyeshuri n’Abarezi bo mu bigo by’amashuri  30 byo mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe, bibutse ku nshuri ya 30 abanyeshuri n’abarimu bazize Jenoside ya korewe Abatutsi 1994.

Aradukunda Americani ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza muri Gs St Bruno Gihundwe A.

Yavuze ko nubwo Jenoside yakorewe abatutsi yabaye ataravuka , abifashijwemo  n’ababyeyi be n’abarimu bamusobanuriye ko yateguwe maze igashyirwa mu bikorwa.

Yanavuze ko kugira ngo itazongera kubaho hakenewe  uruhare rwe rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya abayipfobya.

Ati”Nziko jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari ubwicanyi bwateguwe. Batubwiye ko butazagaruka nitubigiramo uruhare turwanya ingengabitekerezo no kwirinda abapfobya jenoside”.

Mbonabucya Valens ni umurezi yigisha isomo ry’amateka muri GS Kamembe Presbyterienne, yavuze ko nk’abarezi  uruhare rw’abo ari ugusobanurira abanyeshuri amateka yaranze igihugu.

Yanavuze ko indangagaciro no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda mu mashuri zigeze ahashimishije.

Ati”Twe  twakuriye mu gihugu kiduhisha amateka tutayazi, ubu  nk’abarezi icyo dufasha abanyeshuri nk’abarezi tubigisha amateka tubereka aho igihugu cyavuye  tukabasobanurira   urwango rwaciye muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri ubu indanga gaciro mu banyeshuri zarazamutse“.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyeux,yasabye abarezi n’abanyeshuri kunga ubumwe no kutumva abagoreka amateka .

- Advertisement -

Ati”Abari hano, abarezi n’abanyeshuri dufite umukoro wo gukomeza muri ya ntero ivuga ngo Never again twese turi bene kanyarwanda dukwiriye gusenyera umugozi umwe abanyeshuri igihe muri mu ngo iwanyu ntihagire uzajya abashuka agoreka amateka“.

Urwibutso rwa Kamembe rushyinguyemo  imibiri y’Abatutsi bishwe  muri Jenoside barenga 1000.

Abanyeshuri basabwe kunga ubumwe no kutumva abagoreka amateka

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ Rusizi