Abahinzi bijejwe ubuvugizi ku bibazo byugarije kuhira imyaka

Abakora ubuhinzi bijejwe gukorerwa ubuvuguzi hagakemurwa ibibazo byugarije gahunda yo kuhira imyaka, birimo igiciro cy’umuriro gihanitse kigenda ku mashini zizamura amazi.

 Byagarutsweho mu nama Nyungurabitekerezo yabaye ku wa 21 Kamena 2024, yateguwe n’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta ishyigikiye ibikorwa by’amajyambere y’ibanze CCOAIB(Conseil de Concertation des Organisations d’Appui aux Initiatives de Base) ku bufatanye na Never Again Rwanda ku nkunga y’Ikigo Nterankunga cy’Ubusuwisi, Swiss Agency for Development and Cooperation.

Ni inama yarimo abahagarariye Leta bo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, abo mu Kigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), n’abahagarariye abahinzi, baganiraga ku byuho bikiri mu kubungabunga ibikorwaremezo byifashishwa mu kuhira imyaka.

Abafite aho bahuriye n’ubuhinzi bagaragaje ko gahunda yo kuhira imyaka igenda itera imbere, ikazana n’impinduka nziza mu buhinzi, gusa ko hakirimo inzitizi.

Kwihangana Joel ukorera ubuhinzi mu gishanga cya Rurambi mu Karere ka Bugesera yavuze ko bitewe n’izuba ryinshi risigaye ririho, bakenera imashini zibafasha kuhira ko ariko bagorwa n’igiciro cy’umuriro bishyura kugira ngo imashini zake, kuko ngo bashobora no kwishyura Miliyoni 30 kuri ‘season’ imwe.

Ati” Turasaba ubuvuguzi muri Leta, bakatugabanyiriza ku giciro cy’umuriro kuko nko ku mashanyarazi twishyura amafaranga ari hejuru cyane ku buryo dushobora kwishyura na Miliyoni 30 kuri ‘season’, ku mashini ebyiri dukoresha”. 

Indi mbogamizi yagaragajwe ibangamiye gahunda yo kuhira imyaka, ni iyangirika z’imashini zikoreshwa ariko abahinzi bakabura ubushobozi bwo kuzisanisha.

Senyabatera Jean Bosco, Ushinzwe Igenanigambi muri CCOAIB, yavuze ko uburemera  bw’ikibazo cy’iyangirika ry’ibikorwaremezo byifashishwa mu kuhira imyaka kiremereye, kubera imihandagurikire y’ibihe muri iyi minsi ko bityo byaba bibaje abanyarwanda batabasha kuhira kandi bafite imigezi.

Ati” Ibikorwaremezo byo kuhira impamvu byangirika akenshi usanga bihenze, bisaba amafaranga menshi ariko ntekereza ko amafaranga atariyo yakabuze, ahubwo ni ukubishyira mu byibanze.”

- Advertisement -

Senyabatera avuga ko intandaro yo kwangirika ari uko iyo Leta imaze kubyubaka, abaturage badafite ubushobozi buhagije bwo kubibungahunga.

Ati ” Ntabwo inkunga Leta itanga mu kubaka ibyo bikorwaremezo ihagije,  kuko ibyo bikeneye n’abandi babingungabunga kandi byose Leta ikenewe kubishyiramo imbaraga.”

Mporana Jules Ushinzwe Imiryango y’Abakoresha Amazi mu Rwanda mu kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yavuze ko nk’Urwego rwa Leta bishimiye ko abafatanyabikorwa bababwiye ibibazo biri mu micungire y’Ibikorwaremezo ko kandi babizi.

Ati ” Icyo turimo gukora turi gukora ubuvuguzi, ku buryo dushobora kuzagabanya igiciro kigenda ku mashanyarazi yenda bakaba babikora nk’uko bikorwa ku nganda kuko zirasonerwa.”

Yongeraho ati ” Ikindi nk’uko bigezweho n’uko turimo kuzana imirasire kuko buriya imirasire igabanya igiciro kandi bikagenda neza.”

Isuzumwa ry’Akozwe na Banki y’Isi mu 2021 ku buryo ubwuhizi mu buhinzi buhagaze, bwagaragaje ko ibice byinshi byo mu Rwanda bituhirwa bitewe n’uko uburyo bwo kuhirwa bwangiritse bitewe no kutitabwaho cyangwa ngo busanwe.

CCOAIB yo ubushashatsi yakoze mu 2023, ikabukorera mu Karere ka Kirehe na Kamonyi, bwagaragaje icyuho gikomeye mu kuhira imyaka.

Ibyuho byagaragayemo birimo ikibazo cyo kudasana ibikorwaremezo byo kuhira imyaka birimo ibigega n’imiyoboro, ibi bituma amazi aba make cyangwa ngo agere kure.

Hagaragaye ko kandi abahinzi bakigowe ni kubona ubushobozi bihagije bwo kwigondera uburyo bugezweho bwo kuhira ndetse n’amakuru ahagije ku buryo bwiza bwo kuhirwa.

Mu Rwanda hari imashini ziri ahantu hatandukanye zikoreshwa n’imiryango y’Abakoresha Amazi irenga 180, mu kuhira ku buso bwa Hegitari ibihumbi 64.

Abahinzi bagaragaje ko kwigondera igiciro cy’umuriro w’imashini zuhira bikibagora

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW