Abarimo Rwamulangwa na Muzuka bahawe imirimo mishya

Mu nzego zirimo Umujyi wa Kigali, mu Kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) hashyizweho abayobozi bashya barimo Stephen Rwamulangwa na Eugene Muzuka Kayiranga.

Rwamulangwa Stephen wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, aherutse kugirwa umwere ku cyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Hari muri dosiye ya Nsabimana Jean wamamaye ku izina rya Dubai wakatiwe gufungwa imyaka ibiri, azira kubaka Umudugudu inzu zigatangira gusenyuka zitamaze kabiri.

Uyu Dubai yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo “kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya” no “gukoresha inyandiko mpimpano”.

Ni mu gihe Kayiranga Eugene Muzuka yamenyekanye cyane ubwo yari Umuyobozi w’Akarere ka Huye, gusa we n’abari bamwungirije muri Gicurasi 2018, baterewe icyizere n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Kamena 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya mu nzego zitandukanye.

Rwanyamulangwa Stephen yongewe kugirirwa icyizere aho yagizwe “SPIU Coordinator” mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ni mu gihe Eugene Muzuka Kayiranga nawe yahawe inshingano nshya agirwa “Technical Operations Program Manager”.

Muri RAB kandi Innocent Ntibaziyaremye, yagizwe “Finance Operations Program Manager”, Nyiramutanganwa Sarah agirwa “Cross Cutting Program Manager”

- Advertisement -

Bernard Bayasese yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Alexis Ingangare agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge naho Uwamahoro Genevieve, agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije.

Emma Claudine Ntirenganya wakoraga mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma, yagizwe ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali.

Stella Kabahire yagizwe “City Manager” naho Fabrice Barisanga ngirwa ushinzwe imyibukire mu Mujyi wa Kigali n’abandi.

Mu kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), Alice Uwase, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije.

Mu kigo gishinzwe isoko ry’imari n’imigabane (CMA), Thapelo Tsheole yagizwe Umuyobozi Mukuru.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW