Abashoferi bambukiranya imipaka bahize kurwanya ingengabitekerezo  ya Jenoside

Bamwe mu bashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka, bibumbiye muri Sendika (ACPLRWA)   biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho ari hose.

 Babigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024, ubwo bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gikorwa bakoreye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku gisozi.

Abo bashoferi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga basobanuriwe amateka ya Jenoside, bashyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo abasaga 250.000 ndetse bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Mukuru wa ACPLRWA, Kanyagisaka Justin yavuze ko gusura urwo rwibutso ari intego nk’abashoferi bafite igamije guhangana n’abahakana bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko n’ubwo hari abashoferi bagize uruhare muri Jenoside bagafasha abayikoraga babatwaye mu modoka no kubatwaza ibyo bakoreshaga, ariko ko hari n’abandi bafashije Inkotanyi kuyihagarika.

Yagize ati “Mu Nkotanyi harimo abashoferi kandi nanabashimira cyane, bagize neza bakarokora Igihugu. Byumvikane ko uruhare rw’Umushoferi mu guhagarika Jenoside rwaragaragaye, aho Inkotanyi zabohoraga abantu kandi bakagira amahirwe bakabona imodoka zikabageza ahari umutekano.”

Kanyagisaka avuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside byari bigamije gufasha abashoferi gusobanukirwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Icya mbere ni mu rwego rwo kugira ngo abashoferi bambukiranya impaka bibuke ko batabona umwanya ariko bakwiye kuwushaka wo kuzirikana ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abashoferi bayikoze ariko hari n’abayikorewe dufite abashoferi bishwe.”

Yakomeje ati “Turi mu gihe cy’imbuga nkoranyambaga aho bamwe mu bahakana Jenoside banayikoze bari mu bihugu bidukikije, aho natwe tugenda mu bihugu bitandukanye Tanzania, Uganda, Zambia, Congo, Malawi, Kenya duhura na bo bamwe tugahura tutabazi. Bamwe bagezeyo banihindura Abanyamahanga ntumenye ko ari we mukaganira nk’umunyahanga akaba yanakomoza kuri ayo mateka.”

- Advertisement -

Ni ukugira ngo tujye twibutsa abashoferi bacu ngo nimuva mu gihugu nimubanze mumenye amateka ya Jenoside kuko uyu munsi urubyiruko ni rwinshi mu batwara n’amakamyo badufasha gukomeza guhanga n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Uwineza Emanuel ni umwe mu bashoferi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ahamya ko no muri iki gihe hakiri imvugo z’urwango zibasira benshi bityo we na bagenzi biyemeje guhangana n’iyo ngengabitekerezo.

Ati “Nk’umushoferi ngomba kwigisha bagenzi banjye nkabashyiramo imyumvire yo gukunda Igihugu, Ndetse byanashoboka tukajya tuza kwibuka no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Bibaye byiza n’Abanyamahanga bakajya baza nka hano (Gusura urwibutso) kuko iyo bumva tubivuga bumva atari byo, urabona rero muri biriya buhugu usanga hari bamwe bahunze, usanga babashyiramo imyumvire ntibabashe kumenya ukuri. Babonye akanya bakabasha kuza bakabereka bakabasobanurira na bo babona uko bihagaje.

Umuyobozi muri IBUKA ku rwego rw’Igihugu ushinzwe gahunda, Nyiribakwe Jean Paul, yavuze ko aba bashoferi bakoze igikorwa cyiza.

Ati “Kuba aba bashoferi bafashe uyu mwanya mwiza bakaza kwibuka hari abakuze bazi amatekana hari n’abakiri bato bayabwirwa. Ni ingirakamaro kuba baje kwibuka ndetse bakagira igikorwa cyo kuremera uwacitse ku icumu, ubutumwa mbaha ni ukubashishikariza kugira ngo bakomeza bagire uruhare mu guhangana n’uko Jenoside yabaye mu gihugu cyacu itazongera kuba no mu gihugu cyacu, no mu bindi bihugu.”

ACPLRWA yatangiye ibikorwa byayo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1992, ikaba ifite abashoferi bazize Jenoside bari abanyamuryango bayo,  abamaze kumenyakana ni 15.

Kuri ubu iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango basaga 1000, ubuyobozi bukaba  busaba koperative zose z’abashoferi gukangukira kwibuka kuko bifite akamaro kandi ko buri wese  bimureba.

Ukuriye IBUKA mu Murenge wa Gikondo ari naho iyi sendika ibarizwa yifatanyije nabo mu gikorwa cyo kwibuka
Biyemeje guhangana n’imvugo y’urwango ndetse n’abapfobya Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa ACPLRWA, Kanyagisaka Justin yavuze ko gusura urwo rwibutso ari intego nk’abashoferi bafite igamije guhangana n’abahakana bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

UMUSEKE.RW