I Nyamasheke bakereye kwakira Kagame wa FPR Inkotanyi-AMAFOTO

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, byakomereje mu Karere ka Nyamasheke aho imbaga y’abantu yazindutse ijya kumwakira.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye bw’Akarere ka Nyamasheke bazindutse babukereye mu myambaro y’amabara aranga Umuryango FPR Inkotanyi bagiye kwakira umukandida wabo mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Ingeri z’abantu batandukanye bazindukiye ku Kibuga cya Kagamo baririmba indirimbo na morali nyinshi bagaragaza ko bishimiye ibyiza umukandida wabo Paul Kagame yabagejejeho muri manda irangiye y’imyaka irindwi.

Ibyo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira bagejejweho n’umukandida wabo Paul Kagame biri mu nkingi zose z’iterambere haba mu bukungu, imibereho myiza, ubuzima, uburezi n’ibikorwa remezo n’ibindi.

Abaganiriye na UMUSEKE bashimangira ko biteguye kumutora kugira ngo akomeze abagezeho ibyiza yabateganyirije muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Imyiteguro yo kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi i Nyamasheke imaze iminsi, by’umwihariko mbere y’umunsi nyirizina, urubyiruko n’abandi bantu batandukanye baaririmba indirimbo zitandukanye zimuvuga ibigwi n’ubutwari byamuranze mu myaka amaze ayobora Igihugu.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame bikomereza mu Karere ka Karongi kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2024.

Abafite ubumuga ntibatanzwe
Baturutse mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyamasheke

Nyamasheke yayeguye!

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Nyamasheke