Kagame yaburiye abahoza mu kanwa gutera u Rwanda

Perezida Paul Kagame yaburiye abahoza mu kanwa no mu Ntekerezo gutera u Rwanda, ababwira ko igihugu ari gito, Abanyarwanda batazategereza ubasanga iwabo ko kandi ntawe basaba uruhushya rwo kwirinda ko bityo abahiga gutera u Rwanda bakwiriye gucisha macye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Nyakanga 2024, ku kibuga cya Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, aho Umuryango FPR Inkotanyi wari komereje ibikorwa byo kumwamamaza nka Chairman akaba n’Umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Mu ijambo rye,Paul Kagame yashimiye abaturage ba Nyamasheke uburyo bafashije mu kwirindira umutekano mu 2019 ubwo umutwe wa FLN wagabaga ibitero.

Yavuze ko abateye u Rwanda bari babeshywe ko muri Nyamasheke hari abaturage babarakare ubutegetsi ku buryo bazabafasha.

Ati “Bari bababeshye ngo muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, n’ubutegetsi buriho, bashaka guhindura ibintu, bambuka baje gufatanya na bo ngo babatere inkunga barwane bafate ubutegetsi. Bari bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk’uko n’ubu babivuga, ariko sinirirwa mbasubiriramo, murabizi uko byagenze.”

Yakomeje agira ati ” Ni bacye muri bo bazabara inkuru kandi ni uko basanze baribeshye, basanze aba Nyamasheke muri Abanyarwanda nk’abandi Banyarwanda bari mu nzira yo kubaka u Rwanda.”

Perezida Kagame kandi yikije ku bihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abategetsi babyo bagiye bigamba ko bashaka gukuraho Perezida Kagame.

Yavuze ko u Rwanda rwubatse uburyo bwo kwicungira umutekano, bityo kurutera bidashoboka.

Ati “Ariko abantu nk’abo bibagirwa vuba, barabigerageje kenshi ariko banibagirwa n’ibyo tubabwira buri munsi. Sinshaka kuvuga wa mugani w’Ikinyarwanda, ugira uti ‘u Rwanda ruratera ntiruterwa’.”

- Advertisement -

Kagame yavuze ko yababwiye ko u Rwanda ari ruto, rutazatereza ko barutera kuko bivuze ko baba bagiye kwangiza byinshi, ko ahubwo bazabasanga aho igihugu ari kinini.

Ati “Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto, ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano. Kuko bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu, tuhangize. Oya, tuzabasanga aho igihugu ari kinini.”

Yongeraho ati “Kandi sibo Imana yabaye amahirwe yo kuba banini, ubuto bwacu turaburinda noneho tukajya mu binini, tukabirangirizayo.”

Perezida Kagame yavuze ko ntawe u Rwanda rusaba uruhushya rwo kwirinda ko bityo abahiga gutera u Rwanda bakwiriye gucisha make.

Ati “Nabwiye n’abandi niba bumva, kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya. Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze, nabibutsa ngo ‘bashatse bacisha make’ tukabana, tugahahirana twese tukiteza imbere. Nibatabishaka ‘Ntibindeba’.”

Ni ku nshuro ya gatatu muri uku Kwiyamamaza, Kagame ashimangiye ko nta muntu n’umwe wabasha gutera u Rwanda ngo ahungabanye ituze ry’abanyarwanda cyangwa ngo asenye ibyagezweho.

Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yari mu Karere ka Rubavu no mu Karere ka Rusizi.

Mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yahize gutera u Rwanda agakuraho Perezida Kagame.

Mu Kuboza kwa 2023, Tshisekedi yatangaje ko agiye gusaba uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko bwo gutera u Rwanda, akereka Kigali ko yamwibeshyeho.

Icyo gihe yakoresheje n’amagambo arimo ibitutsi nyandagazi avuga ko umunsi yateye u Rwanda, Perezida Kagame atazarara mu rugo rwe, ko azahungira mu ishyamba.

Tshisekedi yagize ati “Ndabivuze kandi uyu munsi si ngombwa kohereza ingabo zo ku butaka, turi iwacu dufite ubushobozi bwo kurasa i Kigali.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yahamije ko uyu muryango uharanira ko Abanyarwanda bagira ubumwe, iterambere, ubumenyi n’ubuzima bwiza.

Kagame yibukije urubyiruko ko rudakwiye kugira umususu mu bikorwa by’iterambere no kurinda igihugu, ko rugomba kwiyumvamo ubushobozi.

Akarere ka Nyamasheke ni aka cyenda uyu Mukandida wa FPR Inkotanyi yagezemo yiyamamaza, nyuma ya Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira iterambere haba mu burezi, ubuzima, imibereho n’ubukungu, ariko byose basabwa kubigiramo uruhare bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi.

Ati “Twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugera hose, twifuza n’Abanyarwanda kugira ubuzima. Ibyo byose ari amashuri atanga ubumenyi ari n’aho abantu mu nzego z’ubuzima ziri, hose hakubakwa kandi hakubakwa bya kijyambere.”

Yakomeje agira ati “N’iyo mihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose, na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga hanyuma mugakurikizaho ibikorwa byanyu n’ukuntu mwunganirana”.

Biteganyijwe ko ku wa 30 Nyakanga 2024, Paul Kagame, Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, aziyamamariza mu Karere ka Karongi.

Perezida Paul Kagame ubwo yari i Nyamasheke
Abaturage baje gushyigikira Kagame
Kagame yashimiye abaturage ba Nyamasheke
Perezida Kagame yihanije abatora gutera u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Nyamasheke