Mufti w’u Rwanda yijeje Abayisilamu gusigasira Ubumwe

Ubwo hasozwaga isengesho ry’Umunsi w’Igitambo uzwi nka “Eid al Adha”, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, yijeje Abayisilamu bo mu Rwanda ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) witeguye kubungabunga Ubumwe bwa bo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena, ni bwo Abayisilamu bo mu Rwanda bakoze isengesho ry’Igitambo rizwi nka “EID AL ADHA”, ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma yo gukora iri sengesho, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, yageneye Abayisilamu inyigisho, ziganjemo kubibutsa ko Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda witeguye gusigasira Ubumwe bwa bo.

Yagize ati “Tuzakomeza Ubumwe bw’Abayisilamu mu Rwanda. Ubumwe bwacu ni inkingi ikomeye tugomba kubungabunga.”

Uyu mu-sheikh yakomeje yibutsa Abayisilamu ko nta byacitse mu Muryango w’Abayisilamu nk’uko bamwe bakomeje kubivuga.

Ati “Nta byacitse mu Bayisilamu mu Rwanda. Hano twasenganye mwabibonye. Ariko inzira yo gukomeza kubaka Ubumwe ntabwo ijya irangira. Ibyo rero navuga ko mu Buyobozi dufite gahunda yo gukomeza ubwo Bumwe buhari. Gukomeza kubaka Ubumwe ntabwo bijya bihagarara.”

Mufti n’ubwo avuga ibi, yibukije ko nta byera 100%, bazakomeza gufatanya n’Abayisilamu gukomeza Ubumwe bwa bo.

Yavuze ko kuba abayisilamu b’impande zose bahuriye hamwe bizihiza uyu munsi, bishimangira ubumwe yo shingiro y’iterambere.

Ati “Bigomba kudufasha gukomeza uwo muco tukibumbira hamwe mu iterambere ryacu kuko nta kinanira abafatabyije. Gutatana niyo ntandaro yo gutsindwa. Imana idusaba kumvira ariko tukirinda gutatana, tukamagana amacakubiri, no kutumvikana kuko ari yo ntandaro yo gutsindwa.”

- Advertisement -

Komite Nyobozi y’Umuryango w’Abayisilamu Rwanda iherutse gutorwa, ifite manda y’imyaka itanu. Yasimbuye iyayoborwaga na Sheikh Hitimana Salim.

Abayisilamu bo mu Rwanda bijejwe ko bazagira ijambo ku bibakorerwa
Abayobozi b’Igihugu mu nzego zitandukanye, bari baje gukora iri sengesho
Bijejwe kujya bahabwa amakuru ku bibakorerwa

Mufti w’u Rwanda yijeje Abayisilamu kubungabunga Ubumwe bwa bo

UMUSEKE.RW