Munyeshuli Jeanine yahawe isinde muri Guverinoma

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yirukanye muri Guverinoma Jeanine Munyeshuli nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gicurasi, rigaragaza ko Munyeshuli yirukanywe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 116.

Izo nshingano Munyeshuli yakuweho yazishyizweho muri Kanama 2023.

Mbere yo guhabwa uwo mwanya, Munyeshuli yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi kuri Bose (University of Global Health Equity/UGHE) guhera mu Kuboza 2021.

Icyo gihe yari no mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’iyo Kaminuza, inshingano yagiyeho muri Nyakanga 2021.

Munyeshuli yabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya COGEBANQUE Plc.

Asanzwe afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bukungu n’ibarurishamibare (Masters in Economics and Statistics) yakuye muri Kaminuza y’i Genève mu Busuwisi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW