Nta Munyarwanda ukwiriye kuba impunzi- Paul Kagame

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ubwo yari kuri Site ya Shyogwe mu Karere ka Muhanga, yabwiye abanyamuryango ko nta munyarwanda uzongera kuba impunzi, abasaba nabo gukura amaboko mu mufuka bagakora, badategereje ubabeshaho.

Paul Kagame yakiranywe urugwiro n’abasaga ibihumbi magana atatu baturutse mu turere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yabwiye abanyamuryango n’abandi bo mu yandi mashyaka bafatanyije kumushyigikira ko nta munayarwanda uzongera kuba impunzi.

Yagize ati “ Nta muntu ukwiriye kuba impunzi, buri Munyarwanda wese ari uyu munsi umubare wacu ,ari mu myaka makumyabiri iri imbere, umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwirwa mu Rwanda.

Akomeza agira ati “Kugira ngo abantu bakwirwe mu gihugu cy’u Rwanda kitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi birashoboka ari bifite icyo bisaba. Bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa. Iyo u Rwanda rutunze, rufite abarwo bafite ubumenyi , bafite amikoro bagejejweho no gukora neza ibyo bakora, bafite guhahirana n’amahanga, bafite ibyo bohereza n’ibyo bavanayo, urwo Rwanda rukwirwamo buri wese waba uri rurimo.”

Yakomeje agira ati “Niyo Politike ya FPR, niyo Politiki yanyu,yacu, n’abandi batari hano ariko b’Abanyarwanda, niyo tubifuriza.”

Kagame yavuze ko badakwiriye gutegereza gufashwa n’abo hanze ahubwo bakwiriye gukura amaboko mu mufuka bagakora, bakibeshaho ndetse ahubwo bakazabeshaho n’abo bo hanze.

Ati “Ukunda igihugu ni ukunda FPR, ukunda Demokarasi Ubumwe n’Amajyambere, aba yikunda. Ntimuzategereze kubeshwaho n’ubakunda wundi, uwundi mvuga ntazi uwo ari we, ni uwo hanze, turafatanya , turakorana ariko ntimuzategereze uwo hanze ubabeshaho.”

Yakomeje agira ati “Ndetse ahubwo twakoze neza twageze aho tugomba kuba turi mu gihe runaka, abo bo hanze natwe tubabesheho. Tube abashobora kunganira abandi kubaho kurusha uko batubeshaho. Ibyiza rero biri imbere ndetse ibyiza biri mu guhitamo gutora neza.”

- Advertisement -

Paul Kagame nyuma yo kwimamaza mu turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero na Muhanga, kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, ategerejwe mu Karere ka Nyarugenge Mujyi wa Kigali.

Abaturage bo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango bari aje kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi , Paul Kagame

UMUSEKE.RW