Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Misili

Perezida Kagame  Kuri uyu wa Kabiri,  yahuye na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, uri mu bayoboye Inama Mpuzamahanga yiga ku kibazo cy’intambara ya Israel n’Umutwe wa Hamas muri Gaza.

Umukuru w’Igihugu kandi yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Miche.

Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye,  yabereye muri Jordanie ku kigo kitiriwe Umwami w’iki Gihugu ‘King Hussein Bin Talal Convention Centre’ giherereye ku Nyanja y’umunyu (Dead Sea).

Yitabiriwe kandi n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken, ndetse n’Umuhuzabikorwa wa UN ushinwe ibikorwa by’ubutabazi Martin Griffiths.

Mu byaganiriweho , harimo kureba uko inkunga zatangwa, uko inzitizi zituma izo nkunga zitagera ku baturage bugarijwe n’ibibazo muri Gaza zavaho, ndetse no kureba ibibazo biri muri Gaza bigomba kwihutirwa gukemuka kurusha ibindi (recovery priorities).

Iyo nama kandi yaganiriwemo uko imyiteguro ikwiye gukorwa, hagamijwe gushaka igisubizo gihuriweho mu rwego rwo gutanga ubutabazi ku bibazo biri muri Gaza.

Ikindi kandi yari yitezwe ko  yemerezwamo uburyo bwo gushyiraho ingamba zituma harimo ibikenewe byihutirwa bigomba guhita bikorwa bidatinze.

Umukuru w’Igihugu kandi yagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani

UMUSEKE.RW

- Advertisement -