Perezida Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga ryafasha Abajyanama b’Ubuzima

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye abajyanama b’ubuzima ko ikonabuhanga ryabafasha mu kazi kabo, abizeza gukomeza kubongerera ubumenyi.

Ni ubutumwa yahaye abasaga 8000 bari bateraniye muri BK Arena , muri gahunda yo guhura n’Umukuru w’Igihugu (Meet The President).

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yabashimiye ku kazi bakorana ubushake n’umurava.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko igihugu gituwe n’abadafite ubuzima bwiza  nta cyerekezo kigira.

Yagize ati “  Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza, ntaho bagera.Byose bishingira ku buzima . Iyo uri muzima kugira ngo ushobore akazi gatandukanye kuri twese, n’ibindi byose naho byubakira ,ari abajya mu masambu ngo bahinge beze, bajyayo ari uko ufite ubuzima.”

Umukuru w’Igihugu yizeje Abajyanama b’ubuzima gukomeza kubongerera ubumenyi  hagamijwe kunoza akazi kabo neza.

Ati “ Inshingano ya mbere dufite ni abo ngabo ni ukubaha ubumenyi bwatuma bakora , bakoresha ubushake bwabo neza . Ngira ngo ibyo Minisiteri ibishinzwe , ikoranye n’izindi nzego, ni ugushaka uko buri wese, buri rwego ariho rwose agira guhugurwa, kumenya, guhora yongera ubumenyi yabona, kugira ngo ashobore kurushaho gukora akazi  neza. Naho ubushake bwo burahari.”

Perezida Kagame yababwiye  ko hari kurebwa uko bafashwa mu mibereho ariko abibutsa ko ikoranabuhanga ari ingenzi bityo ryabafasha mu kazi kabo.

Kagame yagize ati “Turashaka no gutera imbere mu bundi buryo bugezweho, nanone mu nzego aho bishoboka, gukoresha ikoranabuhanga ntibibe kujya kwa muganga  , ntibibe nko kujya mu bapfumu. “

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko uyu munsi mu gihugu hose habarurwa abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 60.

Abo batanga serivisi zitandukanye zirimo gusuzuma no gutanga ubujyanama ku babyeyi batwite n’abonsa, kugenzura imikurire y’abana, kuvura Malaria yoroheje n’izindi zirimo gahunda yo kuboneza urubyaro.

Abajyanama b’ubuzima bahuye n’Umukuru w’Igihugu
Abajyanama b’ubuzima barenga 8000 bateraniye BK Arena , muri gahunda yo guhura n’Umukuru w’Igihugu

TUYISHIMIRE RAYMOND

UMUSEKE.RW