Perezida Tshisekedi yategetse igisirikare kwisubiza aho M23 yafashe

Ku kibuga inyeshyamba za M23 zikomeje gufata uduce dutandukanye nyuma ya Kanyabayonga, ahandi hafashwe ni Luofu na Kayna. Perezida Tshisekedi yahise ateranya inama nkuru y’umutekano igitaraganya.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri Patrick Muyaya, yavuze ko Perezida Tshisekedi yamaze amasaha atatu aganira n’abakuru b’igisirikare ku bijyanye n’uko ibintu byifasha, by’umwihariko ngo bavuze ku biri kubera muri Kanyabayonga.

Muyaya yavuze ko Perezida Tshisekedi yasabye abasirikare gusubiza ibintu mu buryo no kwambura inyeshyamba za M23 ibindi bice zafashe.

Ku wa Gatandatu urubyiruko rwo mu mujyi wa Butembo rwakoze imyigaragambyo yo kwamagana uburyo ingabo za Leta ya Congo zatsinzwe muri Kanyabayonga, urwo rubyiruko rwasatse mubyumba bya Hotel rushaka abasirikare baba bahihishe.

Mu ijambo Perezida Antoine Felix Tshisekedi yavuze mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 igihugu cye kimaze kigenga, yagarutse ku buryo umutekano utameze neza mu gihugu, avuga ko imbaraga nyinshi Leta yazishyize mu gisirikare kugira ngo kizamure urwego rwacyo.

Perezida Tshisekedi yasabye abasirikare kwambura M23 ibice yafashe

Umukuru w’igihugu cya Congo Kinshasa yikomye u Rwanda avuga ko ari rwo ruteza umutekano muke mu gihugu cye.

Yavuze ko u Rwanda rutemera gukorana na Congo mu gukemura ikibazo kibangamiye kiremwamuntu.

Perezida Tshisekedi uretse gusezeranya abaturage be, kurwanira igihugu no kubarinda, yanavuze ko ibibazo by’ubukungu bizakemuka, Congo igakomeza gutera imbere mu bukungu ku muvuduko uri hejuru ya 3.8%.

Ijambo rya Perezida Tshisekedi rije rikurikira iryavuzwe na Corneille Nangaa umuhuzabikorwa wa AFC/M23, wamushinje kuba ari we kibazo Congo ifite.

- Advertisement -

IJAMBO RYA CORNEILLE NANGAA

UMUSEKE.RW

Comments ( 2 )
Add Comment
  • Rugamba

    M 23 kubita utavabarira.tukuri inyuma ntagusubira inyuma.

  • Rukundo

    Ubutaka bwa ba sogokuru tugiye kubusubirana tugarure Inka, twubake amashuli,amavuriro,umuhanda byosse Nord Kivu paradison