Ruhango: APAG yashumbushije umuturage

Ubuyobozi bwa APAG bwashumbushije umuturage inka nyuma y’uko iyo yari yorojwe ipfuye, buvuga ko koroza abaturage ari umuco Perezida Paul Kagame yatoje Abanyarwanda.

Ubwo ubuyobozi bwa APAG (Kaminuza ya Gitwe, ibitaro bya Gitwe na ESAPAG) bibukaga abahoze ari abanyeshuri n’abakozi ba biriya bigo bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashumbushije inka umuturage wo mu kagari ka Murama, mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango witwa Kayisharaza.

Uriya muturage yari asanganywe inka yorojwe iza gupfa izize uburwayi. Avuga ko atari yabona indi imushumbusha, ko byari bigoye kubona ifumbire yewe ndetse n’icyororo ariko ubu byose bikemutse.

Yagize ati “Ndashimira Perezida Kagame Paul kuko ibi byose ni we mbikesha, ngiye kongera mbone ifumbire n’abaturanyi babonereho.”

Ubuyobozi bwa APAG buvuga ko bagomba gukomeza gushyira hamwe ngo abanyarwanda bamererwe neza kandi ari nacyo kigamijwe

Pasitori Rusine Josué umuyobozi wa APAG yagize ati “Ufite imbaraga nkeya arebe abafite agatege bamukubite ingabo mu bitugu bamworoze kuko ni na wo mgambi wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko umuturage agomba kugira ubuzima bwiza ananywa amata.”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Alphonsine Mukangenzi yabwiye UMUSEKE ko uriya muturage worojwe inka agomba kuyifata neza igicaniro ntikizazime.

Yagize ati “Uyu worojwe Inka na we azoroze abandi Banyarwanda kuko ari umuco twatojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Umuturage Kayisharaza APAG yari yamworoje inka, irapfa none APAG yongeye kumushumbusha imuha indi nka.

- Advertisement -
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwasabye umuturage worojwe Inka kuyifata neza

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango