Ruhango: Miliyari 7 Frw z’abafatanyabikorwa zahinduye imibereho y’abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko miliyari 7 frw abafatanyabikorwa bashoye muri gahunda zitandukanye zihindura Ubuzima bw’abaturage zatanze umusaruro mwiza.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabivuze ubwo basozaga imirukabikorwa no guha serivisi abaturage.

Habarurema avuga ko Umwaka ushize wa 2023-2024  w’Ingengo y’Imari, abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere bashoye miliyari zirindwi, yiyongera ku yandi ari mu ngengo y’Imari y’Akarere leta itanga, azamura Imibereho myiza y’abaturage mu nkingi zose.

Ati “Ubu bufatanye buratanga icyizere ko ibibazo abaturage bafite bizakemuka kuko icyo duhuriryeho ari umuturage.”

Habarurema avuga ko izo miliyari 7 frw  yashowe mu guhangira urubyiruko imishinga mishya, kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri, kwegereza amazi meza n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kuboroza amatungo magufi no mu bikorwa by’ubuhinzi.

Umukozi w’Umuryango mpuzamahanga witwa Living water International Rwanda Uwinkesha Lycie avuga ko myaka icyenda bamaze bakorera mu Karere ka Ruhango, bamaze guha amazi meza abagera kuri 75% abenshi bakaba barabahaye amavomero.

Ati “Iyo tubegereje amazi meza, tubigisha n’uburyo bagomba kunoza isuku haba ku mubiri ndetse no mu nzu babamo.”

Uwinkesha avuga ko ingufu nyinshi zo kugeza amazi meza ku baturage bazishoye mu Mirenge iherereye mu bice by’amayaga bitari bifite amazi.

Umukozi ushinzwe JADF mu Karere ka Ruhango, Mukankaka Immaculée, yabwiye UMUSEKE ko muri iri murikabikorwa ryari rimaze icyumweru bahaye abaturage serivisi nziza zo mu butaka, kuboneza urubyaro babasobanurira uko imikorere y’irembo ikora.

- Advertisement -

Ati “Twese uwo tureba ni umuturage kandi tuba twifuza ko imyumvire yabo izamuka aho kubaha amafaranga cyangwa ibindi.”

Mu bindi Meya avuga ko bishimira ni ubwiyongere bw’abafatanyabikorwa muri aka Karere kuko bavuye ku Miryango 50 ubu bakaba bageze ku Miryango 62.

Umukozi wa Living water International Rwanda Uwinkesha Lycie avuga ko bategereza amazi meza abaturage ahubwo babigisha uburyo bwo kunoza isuku
Umukozi wa JADF Mukankaka Immaculée avuga ko mu cyumweru cy’imurikabikorwa batanze serivizi ku baturage zirebana n’ubutaka, kuboneza urubyaro babigisha n’imikorere y’irembo
Abagize Inama Njyanama y’Akarere basobanurirwa ibyo abafatanyabikorwa bakorera abaturage
Abahinzi bamuritse umusaruro w’igihingwa cy’Imyumbati
Hamuritswe bimwe mu bikoresho Living water International Rwanda yifashisha mu kwegereza amazi meza abaturage

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.