Rusizi: Basabwe gufata neza ingo mbonezamikurire barikubakirwa

Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi mu Ntara y’iburengerazuba, bavuze ko bishimiye ingo mbonezamikurire y’abana bato zatangiye kubakwa ,zije ziyongera kuzari zihasanzwe zitakoraga neza.

Babitangaje ubwo muri aka Karere ku wa 13 Kamena 2024,batangizaga igikorwa cyo Kubaka ingo  mbonezamikurire y’abana bato esheshatu zo mu Murenge wa Nkombo.

Abaturage bavuze zimwe mu  mbogamizi bahuraga nazo z’uko  izari zihasanzwe zari nke zitanakoraga neza, bikabasaba kwambuka ikiyaga cya kivu bajya kuzishaka.

Nyirandikumukiza Dorcasni umubyeyi  utuye mu kagari ka Ishywa ko mu Murenge wa Nkombo ati “Muri Nkombo nta marerero,  twajyaga kuyashaka hakurya y’ikivu, twishimiye ko abana bacu batazongera kwandagara mu muhanda”.

Mwamini Theodosie ni umubyeyi afite umwana w’imyaka ibiri.

Nawe yavuze ko bajyaga gushakisha bakabura aho basiga abana babo bakagira impungenge z’uko barohama.

Ati”Turishimye kubera amrerero agiye kubakwa twajyaga tubura aho dusiga abana bikadutera impungenge z’uko bashobora kurohama mu kivu”.

Nyiranzeyimana Olive ni umwe mu babyeyi bashinzwe urugo mbonezamikurire y’abana bato mu kagari ka Ishywa .

Yaavuze imbogamizi bahuraga nazo bari kwita ku mubare munini w’abana.

- Advertisement -

Ati”Twari twemereye abana makumyabiri na batanu bakaza ari mirongo itanu  tukabura aho tubicaza nta n’ ubwogero bagiraga.“.

Umukozi w’umuryango mpuzamahanga Help Child muri Nerthland wafatanyije n’akarere, yibukije ababyeyi bo ku Nkombo ko amatafari azubakishwa  ingo mbonezamikurire y’abana bato atariyo azaha abana ubuzima bwiza,abasaba gukora cyane.

Ati”Ariya matafari tumaze gushyiraho ntabwo yaha abana ubuzima ikizabubaha ni umurimo wanyu izakorerwa mu cyubatswe n’a amatafari  ndabasaba gukora cyane “.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yasabye aba baturage bo ku Nkombo kubungabunga ibi bikorwa remezo bamakomeje kwegerezwa.

Ati”Ibi bikorwaremezo mugejejweho ni ibyanyu, turabasaba kubibungabunga kugira ngo mwe n’abazabakomokaho  bizabagirire akamaro”.

Mu Murenge wa Nkombo utuye mu kivu rwagati, Urimo ingo mbonezamikurire 41,Zirimo 25 zikorera mu baturage, eshanu zikorera ku bigo by’amashuri na 16 zikorana na  VUP .

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ i Rusizi.