Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi ntibitabiriye inama ya EAC

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Perezida w’u Burundi , Ndayishimiye Evaliste, ntibitabiriye inama idasanzwe  ya 23, ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ni inama  yateranye ku munsi w’ejo tariki ya 7 Kamena, 2024, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bya Tanzania, Uganda , u Rwanda ,Sudani y’Epfo na Somalie.

Felix Tshisekedi wa Congo na Ndayishimiye Evaliste w’u Burundi ntabwo bitabiriye iyi  inama . Icyakora, Ndayishimiye yahagarariwe na Visi Perezida, Prosper Bazombanza.

Perezida Ruto nawe wari uhagarariwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Musalia Mudavadi.

Muri iyi nama, yahamagajwe na Perezida wa Sudani y’Epfo , Salva Kiir  uyoboye uyu muryango muri iki gihe ariko abakuru b’ibihugu bakayitabira mu buryo bw’ikoranabuhanga, hemerejwemo Umunyamabanga Mukuru , Veronica Mueni Nduva.

Uyu asimbuye Dr Peter Mathuki wari umaze igihe ari umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Veronica Mueni Nduva agiyeho  mu gihe aka Karere karimo ibibazo  by’umutekano mucye by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

ISESENGURA

- Advertisement -

Usibye ibibazo by’umutekano mucye muri Congo, hari kandi ibibazo bishingiye kuri diporomasi birimo ifungwa ry’imipaka y’u Rwanda n’u Burundi.

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yavuze ko kuri ubu bari (EAC) 15% mu bijyanye n’imikorere y’uyu muryango kandi bizeye ko imikorere izazamuka.

Ati “ Dutegereje uruhare rwa Somalia mu kuzamura ijanisha. Ni inshingano  zo kugira politiki iri ku rwego rungana.”

Perezida Kagame w’u Rwanda, yashimiye  ndetse anaha ikaze Nduva  ku mirimo mishya , anashimira  Dr Mathuki ku bw’akazi  yakoze.

Perezida Kagame yabibukije ko “ Vuba hateganyijwe inama ihuza aba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’aka Karere, igamije kuganira uko  kagira amahoro.”

Perezida Samia Suluhu Hassan yashimiye Dr Mathuki ku ruhare rwe n’umusanzu mu gutanga icyerekezo cy’iyu muryango wa EAC.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye Perezida Kiir gushyira imbaraga mu gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye wa Congo ndetse no mu Karere.

Perezida Samia Suluhu Hassan yashimiye Dr Mathuki ku ruhare rwe n’umusanzu mu gutanga icyerekezo cy’iyu muryango wa EAC.

Kiiir yashimiye Nduva wahawe inshingano nshya

UMUSEKE.RW