U Rwanda rugiye guhabwa amamiliyoni yo guhashya ibyihebe

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, urateganya guha u Rwanda miliyoni 40 z’amayero nk’inkunga yo gukomeza guhangana n’ibyihebe byo muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ikinyamakuru Bloomberg cyatangaje ko iby’ayo mafaranga bizaganirwaho n’ibihugu binyamuryango mu by’umweru biri imbere.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi waherukaga guha u Rwanda miliyoni 20 z’Amayero mu Kuboza kwa 2022, nayo yari mu Mujyo wo gushyigikira ibikorwa bya RDF muri Mozambique.
Muri Nyakanga ya 2021, nibwo ingabo z’u Rwanda zatangiye kugera muri Cabo Delgado ku masezerano hagati y’ibihugu byombi.
Nyuma y’uko ibyihebe bivuga ko  bigendera ku mahame akakaye y’Idini ya Islam byari byarazengereje abaturage kuva mu 2017, hakicwa abarenga ibihumbi bine, mu gihe abandi ibihumbi bavuye mu byabo.
Kuva RDF igeze muri iyo Ntara ikubye gatatu u Rwanda umutekano waragarutse, amashuri arafungurwa, amasoko arakora, ibitaro birafungura n’ubuzima buragaruka.
Ibyihebe birahunga ibindi birapfa, kugeza ubwo umutekano ugarutse hagakurikiraho ibikorwa byo gusana ibikorw remezo.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW