U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku birego bya HCR

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, birushinja guhutaza uburenganzira bw’impunzi n’abimukira.

U Rwanda runenga  iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ko   ryigiza nkana kandi rizi neza ko rikomeje gukorana narwo mu kwakira izo mu bihugu binyuranye byo muri Afurika.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize  hanze  ku wa 11 Kamena 2024, yatangaje ko bitumvikana uburyo HCR ikomeje kujyana ibirego mu nkiko zo mu Bwongereza ku birebana n’amasezerano ibi bihugu byombi byasinyanye arebana n’abimukira binjira muri icyo gihugu.

HCR igaragaza ko u Rwanda ruhonyora uburenganzira bw’abimukira kandi ko ngo nta bwisanzure baba bafite bari mu Rwanda.

Iri tangazo ryagaragaje ko u Rwanda rutumva uburyo HCR yajya gushinja ibinyoma u Rwanda ku bijyanye n’abimukira bava mu Bwongereza nyamara rugakomeza gukorana narwo ku bimukira bo muri Afurika.

Rikomeza rigira riti “Uyu muryango usa nk’ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z’u Bwongereza ku bijyanye n’uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b’abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by’igihe gito.”

U Rwanda rwagaragaje ko bimwe mu birego HCR ikunze kwitwaza ari umugabo wangiwe ubuhungiro muri Seychelles hanyuma ishami ry’uwo muryango muri Afurika y’Epfo rikemeza ko agomba kujya mu Rwanda.

Icyo gihe n’ubwo icyo cyemezo cyari cyafashwe ntabwo guverinoma y’u Rwanda yari yigeze iganirizwa ku kuba yamwakira ndetse ntiyanagishwa inama ku cyemezo cyafashwe cyangwa ngo hagire abakozi ba UNCHR bavugana narwo kuri ibyo.

Rukomeza ruvuga ko urwo ari rumwe mu ngero nyinshi z’ibirego bidafite ishingiro uwo muryango urega u Rwanda.

- Advertisement -

Ikindi u Rwanda rwagaragaje ni uko uwo muryango warureze ko rwanze kwakira itsinda ry’abarundi batanigeze basaba ubuhungiro nyamara byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.

Itangazo rikagira riti “Ikindi kintu kidasobanutse barega u Rwanda ngo ni uko rwanze guha ubuhungiro itsinda ry’Abarundi mu by’ukuri ritigeze risaba ubuhungiro ahubwo bagasanga barenze ku mategeko y’abinjira mu Rwanda. Ibi birasekeje cyane iyo urebye ko u Rwanda rutanga ubuhungiro ku bihumbi by’abaturanyi bacu b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano mu gihugu cyacu.”

U Rwanda rwagaragaje ko hari ibindi birego by’ibinyoma HCR ikunze kurushinja bifitanye isano n’abantu bafite ubuhunzi mu bindi bihugu bagera mu Rwanda ntibuzuze ibyangombwa bisabwa ugiye gusura igihugu cyangwa kuba basaba ubuhungiro.

Hari kandi abantu bava mu Rwanda ku bushake bwabo nta muntu ubirukanye. Aho ni ho rwahereye ruvuga  ko nta mpunzi cyangwa umwimukira rushobora gusubiza inyuma.

Ati “Nk’uko twabivuze inshuro nyinshi, u Rwanda ntirwanga abasaba ubuhunzi.”

U Rwanda kandi rwagagaje ko HCR ikora ibyo byose igamije kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye mu nkiko zo mu Bwongereza.

Ni ibintu byatangiye kugaragaza cyane ubwo u Rwanda rwinjiraga mu masezerano n’u Bwongereza yo kohereza abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bagategerereza i Kigali mu gihe ubusabe bwabo bukigwaho.

U Rwanda rwagaragaje ko rukomeje kubahiriza inshingano zarwo n’amategeko arebana n’impunzi kandi ko ruzakomeza gutanga umutekano n’amahirwe ku baruhungiraho bahunze amakimbirane mu bihugu byabo nk’uko rwabikoze mu myaka 30 ishize.

Kuva u Rwanda n’u Bwongereza bisinyanye amasezerano yo kwakira impunzi zinjira muri icyo gihugu, imiryango itandukanye irimo na UNCHR yarahagurutse igamije kwitambika uwo mugambi.

U Bwongereza bwo bwamaze gufata icyemezo cy’uko abimukira boherezwa mu Rwanda ndetse Rish Sunak yagaragaje ko bamaze kumvikana na sosiyete y’indege izageza abimukira mu Rwanda.

https://www.gov.rw/blog-detail/unhcr-should-advance-the-rights-of-refugees-instead-of-undermining-rwandas-welcoming-policy

 UMUSEKE.RW