Ku rugo rwa Joseph Kabila havugiye amasasu

Kuri uyu wa Gatatu, urugo rwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa havugiye amasasu, amakuru avuga ko abashinzwe kuharinda bahanganye n’urubyiruko rushyigikiye Perezida Tshisekedi.

Ikinyamakuru Actualite.cd cyo muri Congo kivuga ko amasasu yavuze kuri uyu wa gatatu mu masaha ya mbere ya saa sita (12h00) ku muhanda witiriwe Uvira, muri Komine ya Gombe.

Urubuga dukesha aya makuru ruvuga ko abapolisi bashinzwe kurinda urugo rwa Kabila barashe amasasu ya nyayo bagamije gukumira urubyiruko rwiyise Force du progrès rudacana uwaka n’umuntu udashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Adam Shemishi, umujyanama mu by’itumanaho wa Olive Lembe Kabila, umugore wa Kabila yavuze ko ruriya rubyiruko rwashakaga kwinjira mu rugo rwa Joseph Kabila ruzwi nka

GLM mu gihe umugore we Olive Lembe Kabila yari ahari.

Umwe mu babonye ibyabaye yavuze ko yabonye urubyiruko rushyigikiye Tshisekedi ruri ku muhanda witiriwe Colonel Tshashi.

Ati “Nari ku bunyamabanga bwa ESU, nabonye itsinda ry’urubyiruko ryambuka umuhanda witiriwe Tshatshi rwerekeza kuri Hotel Fleuve Congo.”

Urubyiruko rwiyise La force du progrès ni bamwe mu mitwe ishyigikiwe n’ishyaka riri ku butegetsi, bakaba barwanya umuntu wese utavuga rumwe na Leta.

Bamwe muri bo bigeze kugaragara mu kwezi kwa Gatanu 2023 bafite imihoro n’inkoni igihe abatavuga rumwe bakoraga imyigaragambyo mu mahoro.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko batatu muri urwo rubyiruko rwateye urugo rwa Kabila bafashwe n’abashinzwe kuharinda.

La force du progrès ni bamwe mu mitwe ishyigikiwe n’ishyaka riri ku butegetsi

UMUSEKE.RW