Muhanga: Umurambo w’umugabo utazwi wakuwe muri Nyabarongo

Muhanga: Umurambo w’umugabo utazwi wakuwe muri Nyabarongo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi bivuga ko bwakuye umurambo w’umugabo utaramenyekana mu mugezi wa Nyabarongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald avuga ko uyu murambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 wabonywe n’abaturage saa sita zo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 16 Nyakanga 2024.

Nsengimana avuga ko uyu murambo wari mu mugezi rwagati wafashwe n’ibiti biri mu mazi ariko nyirawo yarangije gupfa.

Ati “Abawubonye bari mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Gasharu badutabaje natwe twiyambaza RIB.

Gitifu Nsengimana avuga ko babonye bitinze bafatanya n’abaturage kuwukuramo ubu ukaba uri ku nkombe z’umugezi mu gihe bategereje ko abakozi b’urwego rw’Ubugenzacyaha baza gukora iperereza ry’icyateye uru rupfu.

Nsengimana avuga bamaze kumenya amakuru ko abakozi ba RIB bari mu nzira berekeza aho umurambo w’uyu Nyakwigendera uri.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

- Advertisement -