Ni bande bashobora kwamburwa uburenganzira bwo gutora ?

Harabura iminsi micye ngo Abanyarwanda bitorere umukuru w’Igihugu n’Abadepite, bihitiyemo.

Ni tariki ifatwa nk’idasanzwe kuko isiga igihugu cyibonye umuyobozi mushya ndetse n’urwego rw’Inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite rugiyeho nyuma yo guseswa na Perezida wa Repubulika.

Ni bande bamburwa uburenganzira mu buryo budahoraho ?

Itegeko rigenga amatora mu Rwanda mu  rivuga ko “ abantu bashobora kwamburwa uburenganzira bwo gutora no gutorwa mu buryo budahoraho.”

Muri abo harimo ufunzwe by’agateganyo mu buryo buteganywa n’amategeko y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, ufunzwe mu rwego rw’irangizagihano, ufite cyangwa ugaragaje uburwayi bwo  mu mutwe cyangwa undi muntu uhungabanya umudendezo w’abaturage n’ahatorerwa .

Iyo haramutse hagaragaye ufite ibyo bibazo, iki gikorwa gikorerwa inyandikomvugo.

Iyo kwamburwa uburenganzira bwo gutora bibaye mu gihe kiri hagati yo gutangiza ilisiti by’agateganyo n’umunsi w’itora,uwambuwe uburenganzira avanwa ku irisiti y’itora hakurikijwe amabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’Amatora.

Ni iki gishobora gutuma itora risubikwa ?

Itegeko  rivuga ko “ Iyo impapuro z’itora zirangiye, abatora bagihari, ibikorwa by’itora byakorwaga bihita bihagarikwa ,  bikamenyeshwa abadahari. Byongera gusubukurwa iyo impapuro z’itora zibonetse kandi bikandikwa mu nyandikomvugo.”

- Advertisement -

Abantu bagera kuri miliyoni 9.5 barimo miliyoni ebyiri bashya bagize imyaka 18 ibemerera gutora, nibo bazatora abadepite na perezida wa Repubulika muri  Nyakanga tariki 14 Nyakanga uyu mwaka ku Banyarwanda baba mu mahanga, na 15 Nyakanga ku baba mu Rwanda.

Komisiyo y’amatora ivuga ko ibyavuye mu matora bya burundu bizatangazwa tariki 27 z’uko kwezi muri uyu mwaka.

UMUSEKE.RW