Nyanza: Umusaza yafatanywe utubure tw’urumogi  mu dukarito tw’itabi

Mu karere ka Nyanza umusaza yatawe muri yombi akekwaho gucuruza urumogi ruri mu dukarito tw’itabi.

Byabereye mu Murenge wa Busasamana, mu kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Karukoranya B.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ubuyobozi bw’Akagari bufatanyije n’ubuyobozi bw’Umudugudu,  bwafashe uwitwa HATUNGURAMYE Suedé w’imyaka 74,  acuruza urumogi, akaba yafatanywe udupfunyika 29.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko uriya musaza hari amakuru ko asanzwe acuruza urumogi gusa bimeze nkaho hari umuntu arucururiza.

Uyu avuga ko  “bigaragara ko atari uyu musaza uruhinga cyangwa ngo arwirangurire.”

Umusaza ukekwa yajyanwe kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza