Nyanza: Umwana yahanutse ku modoka bimuviramo gupfa

Mu karere ka Nyanza hari umwana wuriye imodoka igenda nyuma aza guhanuka agwa hasi bimuviramo urupfu, amakuru avuga ko umushoferi w’iyo modoka ari gukurikiranwa.

Byabereye mu mudugudu wa Rukari, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho imodoka yo mu bwoko bwa Fusso yariho igenda, umwana uri mu kigero cy’imyaka 15 ayigenda inyuma niko kuyurira (Kuyipanda) umushoferi yongera umuvuduko umwana arahubuka agwa hasi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yitwa Tuyishime Léo, avuka mu kagari ka Runga, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera agihubuka kuri iriya modoka yari ivuye i Runga gutwara ibikoresho byo kubaka iminara, atahise apfa.

Yavuze ko yababaye cyane, Polisi irahagera ihamagara imbangukiragutabara na yo imujyana ku bitaro i Nyanza ari naho yapfiriye.

Amakuru avuga ko umushoferi yaje gutabwa muri yombi kuko uwo mwana akigwa hasi umushoferi yakomeje urugendo aho guhagarara.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza