PSD irifuza ko hatangira  ikorwa ry’umuhanda wa gari ya moshi

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko mu byo bifuza harimo ko umushinga w’ikorwa ry’ umuhanda wa gari ya moshi ryatangira .

Hari mu gikorwa cyo gusoza ibikorwa byo kwamamaza umukandida bahisemo gushyigikira, Paul Kagame watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse n’abakandida depite b’iri shyaka.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024,kibera  mu Mujyi wa Kigaki mu Karere ka Nyarugenge kuru Club Rafiki.

Perezida wa PSD yabanje gushima uko ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame n’abakandida depite b’ishyaka   byagenze, ashima  uruhare  rwa buri umwe ngo bigende neza.

Dr Vincent Biruta yibukije ko ku wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024 hari amatora y’umukuru w’igihugu, asaba abarwanashyaka kuzatora neza.

Ati “ Ishyaka PSD ryahisemo umukandida nyakubahwa Paul Kagame. Ni umuyobozi tuzi neza kuko tumaze imyaka dukorana nawe, ni umuyobozi ukunda abanyarwanda nabo bakamukunda . Kumutora kandi ni ugutora iyi politiki yacu, yo gufatanya tugasenyera umugozi umwe, umugozi umwe wacu ni igihugu cyacu , ni u Rwanda . Ni politiki kandi yubahiriza ibitekerezo binyuranye, bikaba byanyuzwa mu mitwe ya politiki itandukanye natwe ishyaka ryacu rya PSD rikaba ari ibintu rimenyereye mu gutanga ibitekerezo bihamye kugira ngo igihugu cyacu gikomeze cyubake ubumwe cyagezeho.”

Kwihutisha umushinga w’umuhanda wa  Gari ya Moshi…

Perezida w’Ishyaka rya PSD yatangaje ko umushinga w’ikorwa ry’umuhanda wa gari ya moshi nk’ishyaka bifuza ko utangira kandi ukihutishwa.

Ati “ Twifuza ko watangira  nta bintu byo kuvuga ngo warangira ryari , bituruka ku nyigo zakozwe, bitiuruka ku bibazo bya Politki bijyanye no gukora no gushyira mu bikorwa uriya mushinga, tunazirikana ko atari umushinga w’igihugu cy’u Rwanda gusa , ni umushinga duhuriyeho n’ibihugu duturanye kuko ni umushinga wa gari ya moshi watugeza ku nyanja kugira ngo bwa buhahirane n’ibihugu bigende neza.”

- Advertisement -

U Rwanda rusanzwe rufite umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaruhuza na Tanzania.

Amasezerano yo kubaka umuhanda Isaka-Kigali w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Uzaba ureshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania uzaba ari ibilometero 394.

U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.

Bamwe mu bayobozi ba PSD bari mu gikorwa cyo gusoza kwamamaza umukandida Paul KAGAME n’abakandida depite b’iri shyaka
PSD yishimira ko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza
Abayoboke ba PSD bavuga ko amatora atinze ngo batore umukandida wabo Paul Kagame

UMUSEKE.RW