Umukobwa yashatse kwiyahurira ku musore yari yasuye

Nyanza: Umukobwa wari umaze igihe gito asuye umusore yasabwe gutaha ahitamo gushaka kwiyahura, undi ahuruza ubuyobozi.

Ibi Byabereye mu Mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa munani (14h00) zo ku wa 14 Nyakanga 2024, ubwo umusore usanzwe ukora akazi k’ubuzamu yasuwe n’umukobwa, babana mu gihe kitarenze ukwezi bacumbitse.

Umusore yaje gusaba umukobwa gutaha iwabo mu karere ka Gakenke, maze undi arinangira yanga gutaha.

Umusore yasohotse hanze gato agarutse arebye mu nzu abona umukobwa ari gutoba ikinini ngo akinywe ashaka kwiyahura ni ko kwihutira kumukumira.

Umusore yagize ubwoba ajya kubwira inzego z’umudugudu zihageze, zibaza umukobwa niba ashaka kubana n’uwo muhungu maze umukobwa ati “Yego”.

Babajije umuhungu niba ashaka kubana n’uwo mukobwa, we ati “Oya”.

Ubuyobozi bwahise bushaka kubunga maze umukobwa ashaka  ko yahabwa  15,000 frw amusubiza iwabo mu Karere ka Gakenke . Umuhungu yemera gutanga 8000 frw gusa.

Ubuyobozi mu Karere ka Nyanza nyuma yo gusuzuma iki kibazo bwababwiye ko batagomba kurenza umunsi umwe bakibana.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko umukobwa yari yaje gusura umusore yizeye ko bahita babana nk’umugore n’umugabo, ariko nyuma y’iminsi micye, umusore amusaba gusubira iwabo, niko gushaka gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza