Abanya-Nigeria bariye karungu nyuma yaho Perezida aguriwe indege

Abanya-Nigeria benshi barakaye cyane nyuma yaho Perezida Bola Tinubu aguriwe indege nshya.

Iyo ndege iguzwe nta byumweru bibiri bishize abantu babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda mu bice bitandukanye by’igihugu mu myigaragambyo yo kwamagana inzara ikomeje kwiyongera n’ikiguzi cy’imibereho gikomeje kuzamuka.

Mu mwaka ushize, Tinubu yatorewe kuyobora iki gihugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi muri Afurika.

Yashyizeho amavugurura menshi mu bukungu, harimo no gukuraho nkunganire ya leta ku bitoro.

Ibyo byatumye habaho izamuka ry’ibiciro riri hejuru, kuri ubu riri ku kigero kirenga 30%.

Perezida Tinubu yavuze ko ayo mavugurura yari ngombwa mu rwego rwo kugabanya amafaranga leta ikoresha no gutuma habaho iterambere ry’igihe kirekire.

Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida wa Nigeria yatangaje igabanuka rya 60% ku ngano y’ingendo z’akazi z’abategetsi, barimo n’ibyegera bye.

Ariko ku wa mbere, Perezida Tinubu yagiye mu Bufaransa akoresheje indege nshya aherutse kubona yo mu bwoko bwa Airbus A330.

Umujyanama wa Perezida ku itangazamakuru, Bayo Onanuga, ku rubuga rwa X,yavuze ko iyo ndege nshya mu by’ukuri izatuma habaho kuzigama amafaranga.

- Advertisement -

Mu itangazo rye, hari aho yagize ati “Iyi ndege nshya, yaguzwe ku giciro kiri hasi cyane y’icyo ku isoko, ituma Nigeria yizigamira amafaranga menshi cyane ajyanye no kuyitaho n’ikiguzi cy’ibitoro, abarirwa muri miliyoni z’amadolari [y’Amerika] buri mwaka.”

Iyo ndege nshya ya perezida yashyikirijwe leta ya Nigeria mu gihe cya vuba , nyuma yuko yari yafatiriwe na kompanyi yo mu Bushinwa, Zhangson Investment Co. Limited.

Iyo kompanyi yari yemerewe n’urukiko rwo mu murwa mukuru Paris w’Ubufaransa gufatira imwe mu mitungo ya leta ya Nigeria, nyuma y’amakimbirane ajyanye n’ishoramari iyo kompanyi yari ifitanye na leta ya Ogun, imwe mu zigize Nigeria, yo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Iyo ndege imaze imyaka 15, ivugwa ko irimo umwanya munini wagenewe abanyacyubahiro, ndetse isimbuye indege y’iki gihugu yo mu bwoko bwa Boeing BBJ 737-700, imaze imyaka 19.

Mbere, abategetsi bo muri Nigeria bavuze ko indege za perezida zikoreshwaho amafaranga menshi yo kuzitaho kubera imyaka zimaze.

Muri Kamena uyu mwaka  Abadepite bagiriye leta inama yo kugura indege ebyiri nshya za perezida na visi perezida, bavuga ko izishaje zidatekanye.

Mu kwezi gushize, abadepite batoye ingengo y’imari y’inyongera, igamije kongera ingengo y’imari y’umwaka wa 2024, ikava kuri tiriyari 28.7 z’ama naira, ikagera kuri tiriyari 35.06 z’ama naira.

Ntibizwi niba igurwa ry’iyo ndege nshya ryarongewe muri iyi ngengo y’imari.

Ivomo: BBC

UMUSEKE.RW