Abanyarwanda barasabwa gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri kuyigira iyabo

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, DrJean Damascène Bizimana, yasabye abanyarwanda gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, kuko u Rwanda rwifuza gukomeza kurera abana barwo bose kandi neza.

Yabigarutseho ku ya 2 Kanama 2024, ubwo Abanyarwanda bizihihizaga umunsi w’Umuganura usanzwe uba buri wa Gatanu wa mbere wa Kanama.

Umuganura w’uyu mwaka ufite umwihariko wo kwishimira ibyagezweho mu myaka 30 ishize aho mu byo Abanyarwanda bishimira harimo kunga ubumwe, kwimakaza umurimo no gukunda Igihugu.

Ni ibirori byabereye hirya no hino mu Gihugu, ku rwego rw’igihugu bibera mu Karere ka Kayonza.

Mu ijambo rye Minisitiri Dr Bizimana wari umushyitsi Mukuru yavuze ko kwizihiza umuganura ari umwanya wo kurebera hamwe akamaro k’umuco nyarwanda.

Ati “Kwizihiza Umuganura ni umwanya wo kurebera hamwe akamaro k’umuco nyarwanda mu byo dukora byose no mu buzima bwacu bwa buri munsi, akaba ari nayo mpamvu Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye Umuganura mu wa 2011, ishingiye ku ruhare umuco ufite mu iterambere ry’lgihugu no mu bumwe bw’Abanyarwanda.”

Dr Bizimana yavuze ko u Rwanda rwifuza gukomeza kurera abana barwo bose kandi neza, ko kimwe mu bizatuma iyo ntego igerwaho ari ugukomeza kubagaburira ngo bakure neza, bige neza, no kugira ngo hatagira uwata ishuri yagiye gushaka amaramuko.

Ati ” Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga nyinshi muri gahunda y’Igihugu yo kugaburira Abana ku Ishuri. Nyamara ariko ntiyayishyira mu bikorwa yirengagije uruhare rukomeye rw’ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa bifuza kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’lgihugu biciye mu kugaburira abana ku ishuri.”

Akomeza agira ati “ Niyo mpamvu duhamagarira abantu ku giti cyabo, imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero, abikorera, n’Abanyarwanda bose muri rusange, gushyigikira iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Mu bitari bike twishimira muri uyu Muganura twagezeho, dutere inkunga iyi gahunda kuko ari abana bacu tubikorera, muri make ni twe twikorera.”

- Advertisement -

Dr Bizimana yasabye ko Umuganura wakomeza gutuma Abanyarwanda bunga ubumwe kuko ari bwo bubafasha guhangana n’ibizazane no
gutegura ibyo bazaganura mu myaka izaza.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW