Umutwe wa M23/AFC washinje leta ya Congo gukoresha indege y’intambara ikavogera ikirere cy’aho uyu mutwe wamaze kwigarurira.
Ibi ni bikubiye mu itangazo wasohoye kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, aho uvuga ko mu birindiro by’uyu mutwe biri i Bunagana byagabweho igitero cy’ingabo za Congo gikoresheje indege ya Kajugujugu.
Itangazo M23/AFC basohoye rivuga ko indege y’intambara yo mu bwoko bwa Kajugujugu, y’ubutegetsi bwa Congo, ahagana sambiri z’ igitondo cyo kuri iki Cyumweru yabagabyeho igitero cyo mu kirere i Bunagana ahazwi nk’ibirindiro bikomeye mu bya Politiki by’iri huriro rya AFC ibarizwamo n’umutwe wa M23.
Bagize bati “Turamenyesha ko indege y’intambara y’ubutegetsi bwa Kinshasa yavogereye nkana uburenganzira bw’ikirere cyacu, muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, itariki ya 25 Kanama 2024. Ibi bigize ukurenga kumugaragaro ku masezerano yo guhagarika imirwano, ndetse kandi bigaragaza ubushotoranyi butakwihanganirwa.”
ISESENGURA
Uyu mutwe usaba umuryango mpuzamahanga kutarebera ubu bushotoranyi no kurenga ku masezerano y’agahenge yari yemejwe hagati y’uyu mutwe na leta ya Kinshasa.
Umuvugizi w’ishami rya Politiki rya AFC/ M23, Lawrence Kanyuka avuga ko “ Ubutegetsi bwa Kinshasa ku cyumweru inde z’intambara zateye ibirindiro byabo ndetse birimo abaturage biri Kirumba .
Uyu mutwe ushimangira ko bazakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bakomeje kurenganwa.
- Advertisement -
Ibi bitero kuri uyu mutwe bibaye mu gihe muri Angola hamaze iminsi ibiganiro bihuza impande zitandukanye zishaka icyakorwa ngo amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ngo agaruke.
Leta ya Congo yakomeje gutsimbarara ko itazigera iganira n’uyu mutwe wa M23, ishinja gushyigikirwa n’u Rwanda.
Uyu mutwe nawo uhakana ibi birego nawo ugahamya ko uzakomeza kwirwano no kurinda abaturage ndetse ko wifuza ibiganiro.
UMUSEKE.RW