Igisirikare cya Congo cyarasanye na Wazalendo

Abatuye umujyi wa Goma bakanguwe n’amasasu menshi arimo ay’imbunda nini n’into, nyuma yo gukozanyaho hagati y’ingabo za Leta, FARDC n’imitwe ya Wazalendo.

Amashusho yakwirakwiye imbuga nkoranyambaga agaragaza impunzi zo mu nkambi za Bulengo na Lushagala zihunga zigana i Goma nyuma y’ayo masasu.

Bamwe mu Banyamakuru bakorera i Goma bemeza ko hari amakuru avuga ko uko guhangana kwaturutse ku bwumvikane buke, buri ruhande rushaka kugenzura bariyeri zitangwaho amafaranga mu buryo butemewe ku bantu bazinyuraho, zikaba ziri ahitwa Nzulo ku muhanda ugana i Sake.

Kugeza ubu nta mibare iratangazwa y’abantu baguye muri uku kurasana.

Ikinyamakuru KivumorningPost na cyo cyandikira mu burasirazuba bwa Congo, kivuga ko amasasu yatangiye kumvikana mu masaha ya kare mu gitondo (04h00 a.m), ingabo za Congo zikaba zateye Wazalendo.

Bamwe bavuga ko icyo gitero cyabanje kwibasira abarwanyi ba FDLR, ariko nyuma ingabo za Congo zinarasa ku mutwe wa Wazalendo APCLS.

Iki kinyamakuru kikavuga ko ubu bwumvikane buke bushobora gutuma umutwe wa AFC/M23 ushobora kubyuririraho ukagaba igitero kuri Goma, cyakora ni impungenge zifitwe n’abo mu miryango itari iya Leta.

UMUSEKE.RW