Indwara ya Marburg iteye nka Ebola yageze mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE yemeje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg.

Ni ibyasohotse mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa 27 Nzeri 2024, rivuga ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu Bitaro no mu Bigo Nderabuzima bitandukanye.

Rigira riti “Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.

MINISANTE yashimangiye ko ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi ikomeza gushyira hanze amakuru ajyanye n’iyi ndwara.

Iti ” Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.”

Iyi ndwara yandura iyo habayeho uguhura kw’amatembabuzi y’abantu babiri, barimo ufite virus ya Marburg.

Nta muti cyangwa urukingo by’iyi ndwara biraboneka, icyakora iyo umuntu ageze kwa muganga atarararemba, yitabwaho, akabasha kurokoka.

Kugeza ubu kuyirinda hakoreshwa uburyo bumwe n’ubwifashishwa mu kwirinda Ebola.

- Advertisement -

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko Marburg ari indwara yamenyekanye bwa mbere ubwo abantu basaga 31 bari bamaze kuyandura, naho barindwi bagahitanwa nayo mu 1967 mu Budage mu gace ka Marburg na Frankfurt ndetse no muri Serbia mu gace ka Belgrade.

Ni icyorezo bivugwa ko gifite inkomoko muri Afurika ngo kuko iyo virus yasanzwe bwa mbere mu nkende yari yakuwe muri Uganda. Abantu bakunze kuyirwara ni abakunze kumara igihe mu birombe no mu buvumo ahantu hashobora kuba indiri y’uducurama.

Marburg ni virusi mbi kuko yica hafi 88% by’abayanduye. Bisaba gusa iminsi hagati y’umunani n’icyenda kugira ngo uwayanduye atangire gukenera kongererwa amaraso.

Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko ishobora gukwirakwizwa binyuze mu ducurama, inkende ndetse n’ingurube.

Mu gihe umuntu yayanduye ashobora kuyanduza mugenzi we binyuze mu matembabuzi ava mu mbiri nk’inkari, amacandwe, amaraso, amavangingo no kuryamana n’umuntu wamaze kuyandura.

Ishirahamwe mpuzamahanga riteza imbere ibijyanye n’inkingo, Gavi, risaba abantu kwirinda kurya cyangwa gukorakora inyama zo mu ishyamba kandi bakirinda gukorakora ingurube mu turere twadutsemo iyo ndwara nk’uko OMS ibivuga.

Abantu bigeze kwandura iyi virusi, mu mibonano mpuzabitsina bagomba gukoresha agakingirizo mu gihe cy’umwaka wose, kuva batangiye kubona ibimenyetso kugeza intanga zabo zipimwe inshuro ebyiri bikagaragara ko nta virusi zigifite.

Abashyigura umuntu wishwe n’iyi virusi na bo basabwa kwirinda gukorakora umurambo.

Indwara ya Marburg yakuye izina ku mujyi wa Marburg mu Budage aho yagaragaye bwa mbere hagati ya 1960 na 1970.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW