Mu Rwanda batangiye gutanga urukingo rwa Mpox

Mu Rwanda hatangiye gutangwa urukingo rw’icyorezo cya Mpox, gikomeje guhangayikisha Isi by’umwihariko akarere k’ibiyaga bigari muri Afurika.

Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, aho ngo iki kigorwa kiri mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox.

Minisiteri y’Ubuzima yanditse kuri X ko igikorwa cyo gutanga urukingo rwa Mpox cyahereye ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox.

Umuntu wa mbere urwaye ubushita bw’Inkende mu Rwanda yabonetse ku wa 27 Nyakanga 2024.

Minisitri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yari aherutse gutangaza ko abantu bagaragayeho indwara ya Mpox mu Rwanda ari abaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ko ariko u Rwanda ruhanganye nacyo hirindwa abakongera ku kigaragaraho.

Yagize ati ” Ubu rero duhanganye nacyo, twirinda ko hagira abakomeza kukigaragaraho cyane cyane ku mipaka aho abantu binjirira, ariko niyo haba hari uwinjiye adafite n’ibyo bimenyetso akaba yarageze mu Rwanda akagaragaraho Mpox tukaba twamuvura n’abo yahuye nabo bose bagakurikiranwa.”

Yavuze ko u Rwanda ruri gukora byinshi haba gukorana n’inzego zose zirimo abajyanama b’ubuzima bagenda urugo ku rundi harebwa n’iba hari uwaba afite ibimenyetso ngo ajyanwe kwa muganga.

Ati ” Twizeye ko Mpox mu minsi ya vuba izaba yahagaritswe nta muntu n’umwe uri kuyigaragaraho hano mu Rwanda, ubushobozi burahari inzego zose zibirimo. Icyo dusaba ni uko buri wese ashyiraho uruhare rwe ugaragayeho ibimenyetso akihutira kujya kwivuza ngo asuzumwe n’Abo bahuye akabamenyesha.”

Indwara ya Mpox yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

- Advertisement -

Ibimenyetso ku muntu wayanduye bitwara iminsi itatu n’iminsi 14 kugira ngo bigaragare.

Ibi bimenyetso ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru.

Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi, gusa byagaragara umuntu akavurwa nyuma y’ibyumweru bitatu yavurwa agakira adatinze kwa muganga.

Inzego z’ubuzima zivuga ko ku kigero cya 80% by’abantu bibabisiwe ari abantu bakora imibonano mpuzabitsina kenshi barimo indaya, abakiriya bazo, urubyiruko cyangwa abandi bakora iyo mibonano.

Zikabasaba kwirinda imibonano mpuzabitsina kabone niyo yaba ikingiye ndetse ko isuku ikwiriye kwitabwaho.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW