Muhanga: Mudugudu akurikiranyweho gutema Ishyamba rya Leta

Musengimana Védaste Umukuru w’Umudugudu wa Karambo arashinjwa kugurisha Ishyamba rya Leta.

Uyu  ayobora Umudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  bw’Umurenge wa Kabacuzi Gihana Tharcisse avuga ko uyu Musengimana Védaste yamenye ko leta yahaye Kampani (Company) ishyamba ryo gukora intindo mu Mudugudu wa Karambo, nawe aboneraho akanya ko kugurisha Ishyamba rya Leta akuramo imbaho.

Ati “Yihishe inyuma y’ibiti Umurenge wemereye Kampani ngo ikore amateme atangira kubibazamo imbaho.”

Gihana avuga ko  izo mbaho yavanye mu Ishyamba rya leta yari yazihishe iwe mu rugo.

Ati “Izo bamusanganye ni 99 ariko izo yavanyemo zishobora kuba zirenze uwo mubare.”

Gitifu Gihana avuga ko Musengimana Védaste akimara gufatwa yahise atangira gusaba imbabazi kuko yabanje guhamagazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ariko ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.

Bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu wa Karambo, bavuga ko na Mudugudu aherutse gusimbura kuri uwo mwanya yavanyweho no kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ndetse akaba yarashinjwaga kwangiza ibidukikije.

Gusa bakavuga hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’Ibanze bihishe inyuma y’iki kibazo cyo gutema amashyamba.

- Advertisement -

Bagasaba RIB ko yakora iperereza ryimbitse kuko n’amazina ya bamwe muri abo Bayobozi bakekwaho ubufatanyacyaha babazi.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga