Nyamasheke: Ibiraro byangiritse byahagaritse ubuhahirane

Hari abaturage bo mu kagari ka Karusimbi,Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, babangamiwe n’ibiraro bine byabahuzaga n’indi Mirenge bimaze igihe byaracitse, bituma ubuhahirane buhagarara.

Aba baturage baganirije UMUSEKE, bavuga ko nubwo bari basanganywe ikibazo cy’umuhanda udakoze hiyongereye ho n’ibiraro byacitse bikabuza ibinyabiziga kubageraho.

Aba baturage bongeraho ko ngo agahenge bari bafite ari uko bari mu gihe cy’impeshyi, bibaza uko bizabamerera mu gihe cy’imvura.

Ndahimana Emmanuel,atuye mu Mudugudu wa Kigaga ,Akagari ka Karusimbi,yabwiye UMUSEKE ko nta muturage urenga Akagari ka bo nta buhahirane kubera ibiraro byose byacitse.

Ati”Birakabije, leta  n’ idutabare turi mu bwigunge bukabije, ibiraro bine  byose byaduhuzaga n’utundi duce byose byarasenyutse,  nta kiraro na kimwe dusigaranye. Nti duhahirana n’umurenge wa Shangi n’Akarere ka Rusizi,  dufite n’impungenge z’aho abanyeshuri bazajya baca bajya ku mashuri”.

Niyonkuru Felix akorera umwuga wo gutwara abantu kuri moto  mu Murenge wa Shangi, nawe yemeza ko nta kiraro bafite.

Ati”Ntabwo wageza umugenzi muri Karusimbi. Nta kiraro na kimwe kizima,  imodoka na  moto bigwamo , ntabwo tukijyayo abagenzi no kugezayo igare nti byoroshye,abana bacu bijya kwiga haba i Mwito n’iShangi imvura n’igwa ntibazajyabona aho banyura bazagwamo  Turasaba Leta ku turwanaho ikabyubaka”.

Ibiraro bine byacitse byatumye Akagari ka Karusimbi kadahahirana n’ibindi bice birimo  bitatu byo mu gishanga cya Nyagahembe bibahuza n’Umurenge wa Shangi n’ikiraro kimwe cy’umugezi wa Cyunyu kiri mu gishanga cya Cyunyu mu karere ka Rusizi gihuza umurenge wa Bushenge n’uwa Nkanka wo  mu karere ka Rusizi.

Mu kwezi gushize kwa Kanama uyu mwaka ikiraro cya  Nyagahembe kigabanya imirenge ya Bushenge na Shangi, Cyaguyemo ikamyo ya HOWO yari ipakiye umucanga wajyaga ahari kubakwa Ivuriro ry’ibanze rya Mwito kubw’amahirwe nta muntu wayiburiyemo ubuzima.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke,bwatangarije UMUSEKE ko mu bice by’imirenge ya Bushenge na Shangi hatari hakunze kugira ikibazo cy’ibiraro, bwizeza abaturage ko bugiye gukora ibishoboka byose ngo  bisanurwe mu buryo bwihuse .

Muhayeyezu Joseph Desire ni Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ati”Ikibazo cy’ibiraro byo muri Karusimbi turakizi ndabizeza ko tugiye gufatanya n’Umurenge n’abaturage turebe uko twabisanura mu buryo bushoboka  nubwo butarambye kugira ngo muri iki gihe cy’Umuhindo ubuhahirane  bukomeze n’abanyeshuri  babone aho banyura bagiye ku mashuri”. 

Akagari ka Karusimbi  ni kamwe mu tugize Umurenge wa Bushenge ,abagatuye ahanini batunzwe n’Ubuhinzi,Ubworozi,n’Uburobyi,Gahana imbibi n’Umurenge wa Shangi  wo muri Nyamasheke ndetse n’Umurenge wa Nkanka wo mu karere ka Rusizi.

Ibiraro byangiritse byatumye ubuhahirane buhagarara

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW /NYAMASHEKE

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Jicholachama

    Kandi ubwo Alarere wasanga karigeze luba akambere mu kwesa imihigo. Anabagize abambere babacunguze