Nyanza: Umugore ukekwaho gukubita ishoka umugabo we aridegembya

Umugore wo mu Karere Ka Nyanza arakekwaho gukubita ishoka n’umuhini Umugabo we nyuma yo kumwaka amafaranga ibihumbi 5 Frw yari avuye guhingira akamuha 3000 Frw amubwira ko andi bazayamuha bucyeye.

Uyu mugabo witwa Gatete Eugene wahondaguwe n’umugore we kuri ubu arwariye mu Bitaro bya HVP Gatagara.

Yabwiye UMUSEKE ko akaga ko gukubitwa n’uwo yishakiye kamugwiririye ku wa 07 Nzeri 2024 ubwo yari avuye guca inshuro.

Avuga ko amafaranga yahembwe yose uko ari bitatu yayahaye umugore we bashakanye naho andi asigaye amubwira ko azayamuha nawe bayamuhaye.

Umugore ntiyabyumvise ahubwo yakomeje kuyamwaka maze amukubita ishoka n’umuhini amuziza ko ayo bibiri byasigaye atabihawe.

Yagize ati“Umugore twashakanye yabanje kunkubita umuhini w’isekuru ngize ngo nirwaneho aba ankubise umuhini wa kabiri noneho mbura nuko musaba imbabazi kuko sinabashaga kuvuga, ndambarara hasi afata ishoka ayinkubita mu mutwe amenaho amazi arigendera ansiga mu nzu.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko umugore yahise ajya hanze arabyigamba ko yishe umugabo we abaturage babimenye baraza bamujyana mu ngobyi kwa muganga.

Ati”Nahise njya muri koma nashidutse nibona kwa muganga nibyo mvuga nabibwiwe n’abantu kuko nyuma yo gukubitwa nahise njya muri koma.”

Umunyamakuru wa UMUSEKE yageze mudugudu wa Bukinankwavu mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana aho uyu muryango utuye asanga inzu babagamo ikinze.

- Advertisement -

Abaturanyi babo bavuga ko uwo mugore mbere yo gukubita umugabo we ishoka mu mutwe n’umuhini yashatse no gukubita nyirabukwe cyakora amukizwa n’abandi baturage.

Umukuru w’umudugudu wa Bukinankwavu, Jean Pierre Sibomana ntiyemeranya n’iby’uwo mugabo urembeye muri HVP Gatagara, avuga ko ibyo gukubitwa ishoka ari ibinyoma.

Gusa abaturanyi n’uwo muryango bavuga ko Mudugudu abeshya kandi akaba akingira ikibaba uwo mugore kuko bafitanye isano, ibyatumye yanga no gukora raporo yibyabaye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko Gatete yagiranye amakimbirane n’umugore we amukubita umuhini w’isekuru mu gatuza.

Yagize ati“Ntaho yatanze ikirego niba mudugudu yaranze kumwandikira yari kujya kwa gitifu bityo niyegere RIB atange ikirego.”

Amakuru UMUSEKE wamenye yemeza ko uwo mugore yahukaniye iwabo none akaba yidegembya kubera ko inzego zitandukanye zivuga ko zitaregewe, aba bombi bafite abana babiri naho umugabo arwajwe na se.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza