Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwasabye abaturage kwimakaza umuco w’isuku no mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024, Mu kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama ubwo haberaga igikorwa cyateguwe n’Akarere ka Rusizi cyo gushyikiriza igihembo Umurenge wa Bugarama nk’uwahize indi mu isuku.
Abaturage bo muri uyu Murenge bavuga ko Umurenge wabo umaze gutera imbere mu isuku bitandukanye no mu myaka yashize.
Iganze Shemsa atuye mu Murenge wa Bugarama, yavuze ko badahera mu kwita ku isuku bari mu matsinda gusa, ahubwo n’ibindi bikorwa byose byateguwe na byo barabyitabira.
Ati”Nk’abadamu dukora amatsinda y’isuku mu ngo z’umudugudu nta rugo rukirangwamo nyakatsi twitabira n’ibindi ibikorwa by’isuku bya rusange n’abandi baturage“.
Umyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr. Kibiriga Anicet yavuze ko Umurenge wa Bugarama wahawe ibihembo barabikoreye,asaba n’indi Mirenge gushyira imbaraga mu isuku.
Ati” Umurenge wahawe igihembo cya moto bitume n’indi mirenge irebereho Ubonye icupa mu muhanda aritore rishyirwe ahabugenewe.”
Umujyi wa Rusizi wakunze kunengwa isuku nke yagaragariraga buri wese uwugezemo, kuri ubu watangiye kugaragaramo impinduka nziza mu isuku.
Ibi byanatumye mu marushanwa y’isuku yateguwe na Polisi y’u Rwanda mu mwaka w’imihigo 2022-2023,kaba aka mbere mu isuku mu Ntara y’Iburengerazuba, gahabwa igikombe n’uwari Minisitiri w’umutekano mu gihugu.
- Advertisement -
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI