Rusizi: Umugabo n’umugore baciye igikuba ko abanyeshuri barozwe batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi, rufunze umugabo n’umugore, bakekwaho gukwira kwiza impuha ko  mu Ishuri Ribanza rya Mihabura  hari abanyeshuri 20  bishwe n’ibiryo bihumanye bariye.

Aba bombi ni abo mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, mu Ntara y’iburengerazuba.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mihabura, Pasiteri  Ntihinyurwa Benjamin, yatangaje ko kuwa kane tariki 19 Nzeri, ahagana saa munani ari bwo umugabo witwa Sinumvamabwire Samuel yabagezeho azanye umwana we wiga mu mwaka wa gatatu, abaza impamvu umwana we atakirira ku ishuri ahubwo aho gusobanurirwa ikibazo agateza amahane.

Uyu mubyeyi utari watangira umusanzu w’ibiryo umwana we ngo yarushijeho kuzana amahane maze avuga ko adashobora gutanga uwo musanzu.

Uyu muyobozi avuga ko bamaze kugirana ikiganiro, yasohotse ageze hanze arasakuza ngo abana bariye ibiryo ibiroze, ndetse asohotse mu kigo akomeza gukwirakwiza amakuru ko muri iri shuri hamaze gupfa abana batanu kubera ibiryo bihumanye bariye saa sita.

Hadaciye umwanya munini yahise azamura imibare y’abamaze gupfa ayigeza kuri 20, ndetse ko abandi benshi barambaraye mu kibuga kubera kunegekara,

Ababyeyi bafite abana biga kuri iryo shuri  bahise buzura mu kigo, n’abari mu isoko bararemura bahita binjira muri icyo kigo, bateza akavuyo.

Ntihinyurwa ati “Byabaye ibibazo bikomeye, cyane ababyeyi bazana urusaku rwinshi ngo babereke imirambo y’abana babo, abandi  bagafata abana babo ngo bagiye kubarukisha, bakajya babagurira amata n’amamesa bakavanga bakabaha. Abana bararutse cyane, ababyeyi bakavuga ko ari ukurogwa.”

Byasabye ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi baza, ubwo ababyeyi bari bamaze kugeza abana 41 ku Kigo Nderabuzima cya Kiyisulamu cya Bugarama.

- Advertisement -

Abana bagejejwe kwa muganga basuzumwe basangwa bose ari bazima, ahubwo babonye uburyo ikigo cyahindutse isibaniro bamwe muri bo bagira ihungabana.

Umugore w’i Bugarama wafunganywe n’uwakuruye izo mpagarara, yafashe amashusho maze arayakwirakwiza avuga ko ubuyobozi  bw’Umurenge, Inzego z’umutekano ,n’ab’Ikigo Nderabuzima babeshya ko nta wapfuye kandi uw’umuturanyi we  amaze gupfira aho  ku Kigo Nderabuzima.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kw’abo bakekwa, bucyeye bw’aho,  abana bose bagaruka ku ishuri nk’ibisanzwe.

Ubuyobozi bw’iryo shuri bwavuze ko bwahakuye isomo ryo gukaza umutekano, hakajya hinjira abafite ikibazanye cyumvikana.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie, yabwiye bagenzi bacu bo ku  Imvaho Nshya ko  abana bose bameze neza.

Yashimiye Inzego z’umutekano zataye muri yombi abakwije izo mpuha zateje igikuba mu bana, ababyeyi babo, ubuyobozi n’izindi nzego, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri  kurushaho gukaza umutekano, ishuri ntiryinjirwemo nk’isoko.

Yasabye ababyeyi na bo kujya bakubahiriza amategeko, amabwiriza n’ingamba bisyirirwaho gufasha abana babo kwiga neza.

Igihuha cy’uwo mugabo cyateje impagarara mu babyeyi , bisuka mu kigo baza kugenzura ko abana babo ari bazima , abandi bajya kubarukisha

UMUSEKE.RW