Umujura yasanze mu rugo habamo Umukarateka bararwana rubura gica

Mu Karere ka Muhanga, abajura b’amatungo bateye urugo bahasanga umusore w’umukarateka bararwana rubura gica.

Byabereye mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruli, mu murenge wa Shyogwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 28 Nzeri, 2024.

Abajura bageze muri urwo rugo babanza gufunga inzugi z’aho abasore bo muri urwo rugo barara, ubundi bacukura inzu ibamo amatungo.

Batangiye gutwara amatungo (ihene), umusore mukuru wo muri urwo rugo arabumva, akoze ku rugi asanga barufunze, ahamagara murumuna we ukina Karate, na we akoze ku rugi aho arara asanga harafunze, ni ko kumena idirishya arasohoka.

Akigera hanze asanga aho amatungo arara, umwe muri abo bakekwaho ubujura arabunze (arasutamye), cyakora yari amaze kurenza inyuma y’urugo ihene ebyiri.

Uwo musore ukina Karate yatangiye kurwana n’uwo “mujura”, mukuru we aje gutabara umujura ahita amutema mu mutwe.

Muri iyo mirwano, wa musore ukina Karate yaje kwambura umujura umuhoro, na we arawumutemesha aramukomeretsa ahantu hatandukanye.

Umwe mu bahaye amakuru UMUSEKE avuga ko abaturage batatabariye ku gihe.

Nsengimana Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, yemeza amakuru y’ibyabaye, akavuga ko igisambo cyakomerekeje nyiri urugo, na we yirwanaho atema icyo gisambo.

- Advertisement -

Yavuze ko ari uwo ukekwaho ubujura yajyanywe kwa muganga, ndetse na nyiri urugo ajyanwa kwa muganga i Kabgayi.

Uyu musore ukekwaho ubujura yanze kuvuga bagenzi be bari kumwe na we.

Umusore ukekwaho ubujura yakomeretse ahantu hatandukanye
Abajura bari abanje gupfumura inzu

MUHIZI Elisee / UMUSEKE.RW