Umurinzi yagundaguranye n’Intare iramushwanyaguza

Nigeria: Polisi ya Nigeria yatangaje ko uwarinda ikigo cy’inyamaswa, yariwe n’intare mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’iki gihugu agiye kuyigaburira asiga umuryango ufunguye.

Uyu mugabo w’imyaka 35 yahuye n’ibi byago yakoraga muri iki kigo cyororerwamo inyamaswa z’uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Olusegun Obasanjo i Abeokuta, umurwa Mukuru w’iNtara ya Ogun.

Mu itangazo yasohoye, umuvugizi wa Polisi , Omolola Odutola, avuga ko “Iyo Ntare yafashe uwo mugabo mu gakanu, ikamukomeretsa bikomeye kugeza igihe ashiriyemo umwuka”.

Avuga ko mu nyuma byabaye ngombwa ko iyo ntare iraswa “kugira ngo irekure uwo mugabo”.

Itangazo ritangwa n’isomero (bibliothèque/library) rya Olusegun Obasanjo, rivuga ko “Uwo murinzi yari yajyanye abashyitsi kubereka uko  intare igaburirwa, nyuma y’amasaha y’akazi ko ku mugoroba wo ku wa gatandatu.”

Uyu murinzi, bisa nk’utari ufitiye ubwoba iyi nyamaswa, yanze gufunga umuryango ubwo yajyaga kuyigaburira, maze ihita imusimbukira , iramushwanyaguza ahita ashiramo umwuka.

Kugira ngo idakomeza yangiza umurambo, iyi nyamaswa yahise iraswa ako kanya  n’abakozi b’iki kigo “.

Polisi ivuga ko uyu nyakwigendera azwi kw’izina rya Babaji Daule, yari azwiho kuba  azobereye kwita ku Ntare.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -