Gasabo: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kwitangira ibiteza imbere abaturage

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gasabo rurahamagarirwa kugira ubushake n’ubwitange, kugira ngo ibikorwa by’iterambere ry’igihugu bigerweho, umuturage akomeze kuba ku isonga.

Byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2024, mu itangizwa ry’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gihugu hose.

Ni ukwezi gutangira kuva 01 kukarangira kuri 31 z’uku kwezi k’Ukwakira buri mwaka, Mu Karere ka Gasabo, kwatangirijwe mu murenge wa Kinyinya.

Hakozwe umuganda witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Kabanda Rusangiza JMV, inzego z’umutekano, n’urubyiruko mu byiciro bitandukanye.

Muri uwo muganda udasanzwe, hasibuwe umuyoboro w’amazi hirindwa ibiza bishobora guterwa n’amazi muri iki gihe cy’imvura.

Hatanzwe ibikoresho ku bana basubijwe mu ishuri no ku bana baturuka mu miryango itishoboye, ndetse haba n’igikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye, higishwa uko itegurwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gasabo, Rutayisire Christophe, yavuze ko muri uku kwezi bazibanda ku bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage.

Muri ibyo harimo ubukangurambaga ku isuku n’isukura, gukangurira abana bose kugana ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’icuruzwa ry’abantu.

Ati “ Tuzibanda ku gutera ibiti muri gahunda ya ‘Green City’, kurwanya imirire mibi hubakwa imirima y’igikoni no kongera abanyamuryango b’abakorerabushake aho ubu dufite abagera ku 110943.”

- Advertisement -

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bernard Bayasese, yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Ni byiza ko dukomeza kugira uruhare rushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byose ariko kandi tukiheraho nkatwe urubyiruko natwe twirinda ibitadushyira ku isonga.”

Inzego zitandukanye zasabye urubyiruko gukomeza umuco wo gukunda igihugu, kugikorera, no kucyitangira.

Urubyiruko rwasabwe gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hakomeze kwirindwa ibyaha bishobora kubuza umudendezo abaturage.

Rwasabwe kandi kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukumira ikoreshwa ryabyo.

Uyu mwaka, ukwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake gufite insanganyamatsiko igira iti “Youth Volunteers: Ntakudohoka mu bikorwa bishyira umuturage ku isonga.”

Hasibuwe Umuyoboro w’amazi
Inzego z’umutekano zifatanyije n’uru rubyiruko mu muganda

Urubyiruko rw’abakorerabushake ruvuga ko rurajwe ishinga no guhindura imibereho y’abaturage

Abana bahawe indryo yuzuye

Hatanzwe ibikoresho by’ishuri

Hatanzwe ibiganiro ku ngingo zitandukanye
Urubyiruko rw’abakorerabushake ruvuga ko rutazateshuka ku guteza imbere u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW